AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inzozi z’Umunyamakuru Antoinette Niyongira wihebeye kwigisha abantu guteka - VIDEO

Inzozi z’Umunyamakuru Antoinette Niyongira wihebeye kwigisha abantu guteka - VIDEO
18-09-2020 saa 16:58' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3227 | Ibitekerezo

Antoinette Niyongira umaze igihe akora umwuga w’itangazamakuru, nyuma yo kuva kuri Isango Star, Radio 10 na Kiss FM akorera kugeza ubu, yatangiye urugendo rwo kwigisha abatuye isi hirya no hino uburyo bateka ibiryo n’ibinyobwa biryoshye kandi bitabagoye, ndetse akaba ashaka kubibyaza umusaruro akaba yazanashinga resitora igezweho.

Antoinette akunze kumvikana kenshi yigisha abantu kuri Kiss FM ibijyanye no guteka, ariko ibi yaje gusanga bidahagije ndetse abisabwa na benshi ko yajya anigisha akoresheje amashusho, ari naho haturutse igitekerezo cyo kwigisha abantu uko bateka ibintu bitandukanye abinyujije ku rubuga twa Youtube.

Uyu munyamakuru yatunguwe cyane n’uburyo abantu bishimiye cyane ibiganiro yatangiye ndetse agashimangira ko byamuhaye igitekerezo cyo kuzashinga resitora nziza. Avuga ko ibitekerezo ahabwa n’abantu batandukanye bimutera imbaraga,bikaba akarusho iyo bamwoherereje amashusho agaragaza ko ibyo abigisha babishyize mu bikorwa bigatanga umusaruro mwiza.

Muri iki kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Antoinette yatuganirije byinshi birimo ubuzima yakuriyemo bwatumye amenya guteka afite imyaka 9, uburyo umugabo we nawe azi guteka n’ibindi biteye amatsiko.

IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA