AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inkuru ya Bamporiki na Odda Paccy yagarutse mu itangazamakuru kubera ifoto bifotoranyije

Inkuru ya Bamporiki na Odda Paccy yagarutse mu itangazamakuru kubera ifoto bifotoranyije
18-02-2019 saa 11:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7935 | Ibitekerezo

Ifoto Umuyobozi w’ Itorero ry’ Igihugu yifotoranyije n’ umuhanzikazi Odda Paccy yatumye hagarukwa ku kuba uyu muhanzikazi yarambuwe ubutore mu mezi ane ashize.

Uzamberumwana Odda Paccy ni umuhanzikazi umaze kubaka izina mu kwifotoza amafoto akavugwaho cyane. Muribuka ifoto ye yakinze ikoma ku mabanga y’ ubugore, n’ ifoto ye yabanjirije indirimbo ibyatsi none n’ iyo yifotanyije na Edouard Bampariki mu bukwe bw’ Umunyamakuru Mike Karangwa itumye inkuru yo kwamburwa ubutore igaruka mu itangazamakuru.

Tariki 24 Ukwakira nibwo Edouard Bamporiki yambuye Odda Paccy ubutore nyuma y’ ifoto y’ amabuno y’ umukobwa yanditseho ijambo ibyatsi yakurikiwe n’ indirimbo Ibyatsi nayo itaravuzweho rumwe.

Mu itangazo ryambura ubutore Odda Paccy, Edouard Bamporiki yagize ati “ Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero ; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy ; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore. Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntawongeye kugaruka ku kuba Odda Paccy yarambuwe ubutore kugeza Odda Paccy yifotaranije na Edouard Bamporiki ifoto igaragaza ko nta kibazo bafitanye. Kuri iyo foto Edouard Bamporiki afite ibyatsi mu ntoki(inkuyo) ari nabyo byatumye bamwe bongera ku bihuza na ya ndirimbo IBYATSI yatumye Odda Paccy yamburwa ubutore, basaba ko yabusubiza.

Odda Paccy yatangaje ko nubwo yahuriye mu bukwe n’ Umuyobozi w’ Itorero ry’ igihugu wasabiye Umunyamakuru Mike Karangwa wari wambariwe na Odda Paccy, bataganiriye ku byo kuba yaramwambuye ubutore cyokora Odda Paccy kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashyantare 2019 yatangaje ko we nta Edouard Bamporiki nta kibazo bafitanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA