AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Indirimbo 5 za mbere Butera Knowless akunda mu ze zose zivuga k’ ubuzima bwe

Indirimbo 5 za mbere Butera Knowless akunda mu ze zose zivuga k’ ubuzima bwe
4-03-2019 saa 10:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6898 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Butera Knowless yahishuye indirimbo eshanu akunda muzo yahimbye zose zihurira ku marangamutima yamuranze mu bihe bitandukanye. Harimo izikomoka mu rangamutima y’ urukundo akunda umugabo Ishimwe Clement, n’ izikomoka ku marangamutima yo kuba yarabuze ababyeyi akiri muto.

Indirimbo ashyira ku mwanya wa 5 ni ‘Komeza’ : Niyo ndirimbo yatumye izina Butera Knowless rimenyekana. Ngo yari akiri agakobwa gatoya gafite indoto ariko akabona izo ndoto kuzigeraho biragoye. Ni indirimbo yamaze igihe kinini muri studio itarasohoka (amezi 4 cyangwa 5), bigeze aho beat(ingoma) yayo irabura bakora indi, aho isohokeye bimera nk’ umubyeyi wibarutse, bituma nyirayo Butera Knowless ayikunda cyane.

Indirimbo ya 4 Knowless akunda muzo yahimbye yitwa ‘Konashize’ : Iyi ndirimbo niyo ya mbere ya Butera Knowless yarebwe inshuro miliyoni kuri youtube, yagiye ahagaragara mu ntangiriro za 2016. Uyu muhanzikazi avuga ko muri kiriya gihe kuzuza views miliyoni bitari byoroshye. Ngo icyatumye iyi ndirimbo irebwa inshuro miliyoni ni uko ari indirimbo bahaye umwanya uhagije mu kuyitegura, iba nziza mu buryo bw’ amajwi n’ amashusho kandi ngo irimo ubutumwa bw’ umuco wa Kinyarwanda. Iyi ndirimbo ubwo yasohakaga Butera Knowless yari yaramaze kugera ku nzozi ze, kuko yari yaratwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star. Niwe mukobwa wa mbere watwaye iki gihembo kandi ni nawe mukobwa wenyine wagitwaye.

Iya gatatu ni ‘Nzabampari’ : Uyu muhanzikazi avuga ko ari gukora iyi ndirimbo yagiye ahagaragara muri za 2013 yayumvaga akumva ni nziza, ndetse ngo aho igiriye ahagaragara arayumva akumva agize amarangamutima hafi yo kurira. Ati “Narayumvaga nkumva yooo disi, kandi arinjye wabiririmbye”. Ngo irimo amagambo umuntu wese yifuza kubwirwa kuko muri iyi Si dukeneye umuntu uhatubera, uba uhari ku bwacu, wakwitanga ku bwacu, twarenga ahinguka. Avuga ko iyi ndirimbo yayikoze afatanije na Producer Clement( ataraba umugabo we) , ngo yumvaga akeneye umuntu uhamubera.

Indirimbo ya 2, Knowless akunda muzo yahimbye ni ‘Icyizere’ : Yemera ko iyi ndirimbo iri mu ndirimbo ze zitamenyekanye cyane ariko ngo arayikunda cyane ku buryo buri gihe iyo ayumvise ayisubizamo inshuro nyinshi cyane. Ati “No mu rugo barabizi no ku kazi niyo ndirimbo yanjye”. Avuga ko iyi ndirimbo yayihimbye amaze igihe gito atangiye gukorana na Kina Music , atangiye gukorana na Clement waje kuba umugabo we.

Knowless n’ umugabo we Ishimwe Clement

Indirimbo ya 1 Knowless akunda mu ze yitwa ‘Sinzakwibagirwa’. Nk’ uko yabitangarije RBA dukesha iyi nkuru, impamvu akunda indirimbo zinzakwibagirwa ni uko ariyo ndirimbo ya mbere yakoreye muri Kina Music atarasinyamo amasezerano ikunzwe bituma ahita ahabwa amasezerano. Avuga ko iyi ndirimbo yayikoreye ababyeyi be yabuze akiri muto.

Ikintu izi ndirimbo zose zihuriyeho ni uko umuhanzikazi yazihimbye bitewe n’ amarangamutima yari afite ubwo yazihimbaga kandi zose akaba ari indirimbo zikora ku buzima bwe. Ntabwo ari igitangaza kuba uyu muhanzi akunda izi ndirimbo ni ubwo ariwe wazihimbye kuko amateka y’ umuziki nyarwanda agaragaza ko abantu bakunda indirimbo zibara inkuru mpamo urugero ‘nyinshi mu ndirimbo za karahanyuze z’ Abanyarwanda zibara inkuru zabayeho’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA