AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imitoma Riderman yateye umugore we wizihiza isabukuru

Imitoma Riderman yateye umugore we wizihiza isabukuru
26-10-2020 saa 17:05' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1636 | Ibitekerezo

Umuraperi Riderman [Gatsinzi Emery] yabwiye amagambo aryohereye umugore we, Agasaro Nadia wizihiza isabukuru y’amavuko, bakaba banamaze imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo ndetse banafitanye umwana w’umuhungu.

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020, ubwo Agasaro Nadia yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Riderman yifashishije urukuta rwe rwa Instagram amuvuga nk’umuntu udasanzwe ku buzima bwe.

Yagize ati” Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane Agasaro, Umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n’abantu, gukunda igihugu cyacu n’umuco wacyo [...] n’ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho.”

“Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw’ubuzima turimo ku Isi. Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye.”

Agasaro wabaye Nyampinga wa Mount Kenya University Kigali mu 2013 ubwo yari akihiga.

Agasaro Nadia na Riderman bamenyanye mu 2012 ariko bakundana mu 2014, baza gukora ubukwe mu 2015.

Uyu muraperi Riderman yabanje gukundana n’umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah [Asinah Erra] guhera mu Ugushyingo 2008 kugeza mu 2014.

View this post on Instagram

Isabukuru nziza k'umukecuru nkunda cyane #Agasaro @nadiafaridishmael Umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n'abantu, gukunda igihugu cyacu n'umuco wacyo.... n'ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho. Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw'ubuzima turimo ku isi. Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye. ❤

A post shared by RIDERMAN (@ridermanriderzo) on


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA