AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya kuri Uwizeye waririmbye ’Ku Gasozi keza ka Rusororo’ akicwa nabi n’Interahamwe

Ibyo wamenya kuri Uwizeye waririmbye ’Ku Gasozi keza ka Rusororo’ akicwa nabi n’Interahamwe
15-10-2020 saa 10:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9991 | Ibitekerezo

Uwizeye Jean Baptiste yaririmbye nyinshi mu ndirimbo z’urukundo zakunzwe, ni we wahimbye ‘Ku Gasozi keza ka Rusororo’ n’izindi zahogoje abatari bake hambere. Usanga akenshi indirimbo ze zizwi cyane kurusha uko abazikunda bazi uyu muhanzi wahitanwe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Indirimbo ku Gasozi ka Rusororo, ni imwe mu ndirimbo zo ha mbere zizwi cyane kandi zikundwa na benshi, kuburyo usanga benshi batanazi uwayiririmbye nyamara bayikunda bihebuje. Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye, kimwe no gusubiza abantu mu bihe byo hambere, nawo ugaragaraho iyi ndirimbo icuranze mu buryo bwa Live n’abakiri bato bakunze cyane iyi ndirimbo.

REBA VIDEO Y’IYI NDIRIMBO ISUBIYEMO BIRI ’LIVE’ HANO :

Uwizeye wakanyujijeho muri muzika nyarwanda, yavutse mu 1957, avukira n’ubundi ku musozi wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho yanaririmbye muri iyi ndirimbo ye. Yatangiye umuziki mu 1972 afite imyaka 15 y’amavuko. Umuziki we wakunzwe bikomeye mu Rwanda kuva yatangira guhanga kugeza mu 1994 ubwo interahamwe zamwicaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukamusoni Evanice, umugore wa Uwizeye Jean Baptiste [Johnny] yatangaje ko umugabo we yishwe ku itariki 14 Mata 1994. Mukamusoni yarokokanye n’abana be bane, ubu bose baracyatuye i Rusororo ari naho babaga mbere ya Jenoside.

Uwizeye ngo yinjiye mu muziki akiri muto, impano ye yavumbuwe na mukuru we Aloys Gasana wari umuhanga mu kuririmba no gucuranga saxophone icyo gihe.

Mukamusoni yemeza ko umuziki wa Uwizeye wazamuwe n’uko umuryango we wari wifashije ku bijyanye n’amikoro. Se ngo yamuguriraga ibikoresho by’umuziki yifashishaga mu guhimba iyo yabaga ari mu rugo.

Yagize ati “Se yari yarize mu Budage kandi yari ashishikajwe no kurema umuryango mwiza. Ndakeka ari cyo cyatumye uwizeye akunda gukora umuziki wiganjemo gushima, urukundo n’ibyishimo.”

Ku myaka 15 Uwizeye yari azi gucuranga gitari ndetse yari afite iye bwite yakoreshaga igihe cyose yumvaga ashaka kujya mu nganzo. Iyo gitari niyo yahereyeho ahimba indirimbo zakunzwe.

Indirimbo za Uwizeye zamamaye zirimo “Ku Gasozi ka Rusororo”, “Umwiza w’i Bwanacyambwe” n’izindi.

Indirimbo “Ku Gasozi ka Rusororo”, Uwizeye yayisohoye mu 1975 ariko igitabo yandikagamo umuziki kigaragaza ko yayanditse mu 1974
.
Umugore we yashimangiye ko hari igihe yabyukaga mu gicuku agafata ikaramu n’igitabo yandikagamo indirimbo akandika. Ati “Yari afite icyumba yashoboraga kujyamo wenyine iyo inganzo yazaga. Yakundaga cyane kwandika indirimbo.”

Abahanzi yakundaga cyane yafataga nk’icyitegererezo kuri we harimo Bob Marley, Hamisi Canjo (wo mu Burundi) na Sebatunzi.

Uwizeye yakoze imyaka itandatu muri Trafipro(koperative y’abacuruzi yari ifite amashami hirya no hino mu Rwanda). Umwe mu muryango we ati “Yashoboraga mu bice bya kure gucunga ububiko bw’ibicuruzwa, icyo gihe yahembwaga neza.”

Mu mpera z’icyumweru Uwizeye ngo yagarukaga i Kigali. Icyo gihe ngo yakundaga kujyana umugore we kuri Hotel Impala aho yacurangiraga.

Ati “Ndabyibuka twakundaga kujya kuri Hotel Impala tukamureba acuranga. Byari byiza cyane.”

Uwizeye kandi ni umwe mu batangije ishuri rya APERWA Kabuga. Yahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 37 y’amavuko.

REBA VIDEO Y’IYI NDIRIMBO "KU GASOZI KEZA KA RUSORORO" ISUBIYEMO BIRI ’LIVE’ HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA