AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibyo utamenye ku nkomoko y’izina "Miss Vivine" ry’umugore munini wakize Coronavirus [AMAFOTO]

Ibyo utamenye ku nkomoko y’izina
14-05-2020 saa 20:16' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 5117 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Gatatu taiki 13 Gicurasi 2020 nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Uwizeye Vivine uzwi ku izina rya ‘Miss Vivine’ ari mu barwayi 11 bakize Coronavirus mu Rwanda. Uyu mugore akaba ariwe muntu wavuzwe cyane mu barwayi bose banduye iki cyorezo bigera n’ubwo bamwe batangira kumubika ko yapfuye bitewe n’uburyo yari arembye cyane. Izina ‘Miss yarihawe mu 2011 nyuma yo gutsinda irushanwa ry’abagore n’abakobwa banini kandi beza mu Rwanda.

Havuzwe inkuru nyinshi kuri uyu mugore harimo no kuba yaranduje abantu benshi kuko ngo yari afite n’akabari mu rugo iwe. Yasezerewe nyuma y’uko inzego z’ubuzima zimufashe ibizamini inshuro enye mu bihe bitandukanye bikagaragaza ko yakize Coronavirus bidasubirwaho ndetse ahabwa n’icyemezo kigaragaza ko yakize iyi ndwara nk’uko n’abandi bose basezererwa babihabwa.

Uwizeye Vivine ni atuye mu Mudugudu wa Ihuriro mu kagari kagari ka Gatenga, Umurenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali akaba umugore munini ufite ibiro 220.

Mu 2011 yambitswe ikamba ry’abagore n’abakobwa banini mu Rwanda ahigitse abandi batandukanye mu gihugu bari hagati y’ibiro 90 n’190.

Mu 2017 kandi Uwizeye Vivine ari ku rutonde rw’abakobwa n’abagore bahataniye ikamba rya Miss Chic Madam yari iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri, iri rushanwa rikaba ryari rihuje ibihugu bitatu byo mu karere aribyo u Rwanda, RDC n’u Burundi ribera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Miss Vivine ubu apima ibiro 220 mugihe mu 2017 yapimaga ibiro 180

Muri iri rushanwa U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abagore bane barimo na Uwizeye Vivine wari ufite ibiro 180 icyo gihe rikaba ryaregukanywe n’Umunye-Congokazi witwa Jeanne Mbula Umunyarwandakazi Umuhoza Denise aba igisonga cya mbere naho Yasmine Chloe wo muri RDC aba igisonga cya kabiri.

Uwizeye Vivine ubwo yambikwaga ikamba ry’abagore n’abakobwa banini mu Rwanda mu 2011 kuva icyo gihe nta yandi marushanwa nk’aya yari yaba bivuzengo na n’ubu ikamba aracyaryambaye ariyo mpamvu yitwa ‘Miss Vivine.’

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 287 banduye Covid-19 muribo 164 bakaba barayikize naho 123 baracyari kwitabwaho n’abaganga mu kigo kivurirwamo abarwayi bayo kiri i Kanyinya.

Uwizeye Vivine ari mu barwayi bakize Covid-19 kuri uyu wa Gatatu

Miss Vivine ari mu bagore bitabiriye irushanwa ry’abagore n’abakobwa bafite ibiro byinshi (Miss Chic Madam 2017)

Miss Vivine (wambaye ingofero) rimwe na rimwe ajya amurika imideli


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Aulerie Kuya 15-05-2020

Imana ishimwe ko yakize peee kdi turashima leta yacu ikomeje kutwitaho mukurwanya covid-19 courage kuri minisante ubuvuzi buhagaze neza pee!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...