AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyihariye kuri Queen D w’imyaka 16 ufite impano itanga icyizere mu muziki nyarwanda

Ibyihariye kuri Queen D w’imyaka 16 ufite impano itanga icyizere mu muziki nyarwanda
9-07-2020 saa 22:31' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3015 | Ibitekerezo

Agasaro Queen Daniella w’imyaka 16 y’amavuko amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo ebyiri zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse ngo afite inzozi zo kuba umuhanzi mpuzamahanga.

Uyu mwana w’umukobwa wahisemo gukoresha izina ‘Queen D’ nk’impine y’amazina ye kuri ubu afite indirimbo yitwa ‘Umuriro, Kido ndetse n’iyitwa Gerageza’, zose zasohotse muri ibi bihe bya ‘Guma mu rugo’.

Queen D, ni imfura mu bana batanu bavukana kuri ubu akaba ari umunyeshuri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kuri Kigali Christian School [KCS Kibagabaga], aho yiga ibijyanye Humanities.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko umuziki yawukunze akiri umwana muto by’umwihariko aho yakuze akunda kubyina imbyino gakondo, izigezweho ndetse no kuririmba muri rusange.

Avuga ko yatangiye kwandika indirimbo ze bwite ubwo yari atangiye kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, azereka ababyeyi be barabikunda bafata umwanzuro wo gushyigikira impano ye.

Yakomeje agira ati “Natangiye kwandika indirimbo niga mu mwaka wa mbere.”

Queen D avuga ko kuvanga umuziki n’amasomo bitazatuma hari kimwe gipfukiranwa cyane ko ibyo yiga ari ibintu akunda kandi n’umuziki akaba awukunda.

Yavuze kandi ko afite ababyeyi bamushyigikira ndetse akaba kuri ubu afite itsinda rigari rishinzwe gukurikirana impano ye harimo abashinzwe ibyo kujya muri studio, kwamamaza ibikorwa bye n’ibindi.

Queen D avuga ko mu buryo bw’ubushobozi ashyigikirwa n’ababyeyi be badahwema kumuba hafi cyane ko ari nabo bamwishyurira amafaranga yo gukora indirimbo zaba izo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Yagize ati ”Mu rugo babonye mbikunda bambwira ko kugira ngo nkore umuziki bisaba ko nzajya ntsinda mu ishuri, nanjye rero nkora cyane nshaka ko mbashimisha nkabona aho mpera mbasaba kumfasha no kunshyigikira.”

Uyu muhanzikazi avuga ko intego afite ari ukuzamura urwego rw’umuziki we akamenyekana mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Queen D


Reba hano indirimbo zose za Queen D


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA