AMAKURU

UKWEZI
pax

Dore filime z’uruhererekane ‘Series’ zigezweho ushobora kureba kuri YouTube

Dore filime z’uruhererekane ‘Series’ zigezweho ushobora kureba kuri YouTube
6-07-2020 saa 08:20' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1438 | Ibitekerezo

Iterambere ry’igihugu rijyana n’inzego hafi ya zose ndetse uruganda rwa sinema, urwenya n’imyidagaduro ni rumwe mu nzego zibarizwamo umubare munini w’abantu by’umwihariko urubyiruko.

GORILLA GAMES

Umwaka wa 2018 wasize benshi mu bakinnyi ba filime bashyize mu ngiro imishinga yo gukora ‘series’ ukorerwa mu ngata na 2019 yasize izi filime zigize igikundiro kinini n’abandi bakinnyi barayoboka.

Kuri ubu iyo ugiye ku rukuta rwa YouTube, uhasanga ‘Series’ zitandukanye haba mu butumwa buzigize ndetse n’abakinnyi bazibarizwamo. Urutonde ni rurerure kandi inyinshi ni nziza.

Muri iyi nkuru turakugezaho urutonde rwa filime twaguhitiyemo ushobora kureba igihe wabonye uburyo bwo kujya kuri YouTube ukeneye filime yagufasha kuruhuka neza.

Ntabwo zitondetse hakurikijwe ikintu icyo aricyo cyose ahubwo twagiye dufata izo tubona ahanini dukurikije uko zikunzwe cyangwa se ubutumwa buzirimo.

Papa Sava

Ni filime y’uruhererekane ya Niyitegeka Gratien ari nawe uyikinamo ari umukinnyi w’imena akaba yitwa Papa Sava ari naryo zina ryitiriwe iyi filime y’uruhererekane.

Ubutumwa buri muri iyi filime akenshi bugaruka ku buzima abantu babamo buri munsi, aho abakinnyi bayo n’abayitegura muri rusanga bakunze kuyikinira mu cyaro cyangwa se kugaragaza ubuzima bwo mu cyaro.

Filime y’uruhererekane ya Papa Sava yageze kuri Shene ya Youtube, ku wa 21 Nyakanga 2018.

Uretse Niyitegeka Gratien ukina nka Papa Sava harimo andi mazina azwi cyane nka Ndimbati ndetse n’andi mazina akunzwe na benshi.

Uramutse rero ushaka kuruhuka mu mutwe, guseka ndetse no kwiga binyuze muri filime wareba ‘Papa Sava’.

Bamenya

Ni filime ikinamo abarimo Benimana Ramadhan ukina yitwa Bamenya ari nawe mukinnyi w’imena, Mazimpaka Willson ukina yitwa Kanimba [Ni shebuja wa Bamenya muri iyi filime].

Harimo kandi Uwase Delphine ukina yitwa Soreil, Mukayizeri Djaria [Kecapu] ndetse na Munezero Aline [Bijoux].

Yatangiye uwitwa Soreil akunda Bamenya uba ari umukozi we wo mu rugo.
Si urukundo rusanzwe ahubwo yari atwite ‘atwariza’ umukozi wo mu rugo. Yabaye nk’uhurwa umugabo we bituma mu rugo havuka amakimbirane ndetse kubera amakosa y’umugabo we, inda yavuyemo.

Filime y’uruhererekane ya “Bamenya” yageze kuri Youtube, ku wa 31 Mutarama 2019.

Kuri ubu rero ushaka kureba filime igufasha kuruhuka ariko unakuramo inyigisho wareba ‘Bamenya’ kuri YouTube.

Bavakure

Ni filime ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima bwa Habiyaremye Zachariel [Bishop Gafaranga].

Igaragaramo abakinnyi bamaze kwamamara hano mu Rwanda barimo Kankwanzi, Gasasira ndetse na Diyakoni usanzwe afatanya na Bishop Gafaranga.

Kuri ubu imaze kugera kuri episode ya gatatu ariko abantu bakomeje kugaragaza ko bayikunze ndetse ibitekerezo biyitangwaho bigaruka ku gushimira Bishop Gafaranga watekereje kuyikina.

Izindi filime zigezweho kuri YouTube ushobora kureba

1. Mbaya

2. Impanga

3. Makuta

4. Twitonze

5. Ubutumwa Bugufi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...