konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

DJ Pius na DJ Focus bakoze itsinda rigiye guhindura byinshi mu muziki nyarwanda

DJ Pius  na DJ Focus bakoze itsinda rigiye guhindura byinshi mu muziki nyarwanda
30-09-2018 saa 09:56' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1342 | Ibitekerezo

DJ Pius umwe mu Dj barambye muri uyu mwuga yafatanyije na DJ Focus batangira itsinda ryiswe 1K Entertainment rihuriwemo n’aba DJ 13 ndetse n’abahanzi. Iri tsinda ngo rigiye kuzamura umuziki wo mu Rwanda.

Aba basore bazwi mu muziki nyarwanda bavuga ko iri tsinda ryatekerejeho kera, ndetse riranashingwa, ariko ntiryafata neza kubera ko bari bakiri kwiyubaka.

DJ Pius mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru ku wa Kane tariki 26 Nzeri 2018,yavuze ko iri huriro ryitezweho kuzamura umuziki wo mu Rwanda no kuwumenyekanisha cyane, aho bafite gahunda yo kuzajya banacuranga mu tubyiniriro tunyuranye.

Yakomeje avuga ko mu bindi bateganya gukora mu rwego rwo kuzamura no kumenyekanisha muzika nyarwanda harimo; gufasha ba nyiri utubyiniro kutwubaka neza, kuzamura impano z’abahanzi n’ibindi byinshi birimo gutegura ibitaramo n’ibirori.

Iri tsinda ryiswe 1k Entertainment, ryatangiranye n’aba Djs 13, umu Mc umwe ndetse n’abahanzi babiri aribo Dj Pius na Amalone uri mu bahanzi bakizamuka.

Bizeye ko ubufatanye bwabo buzateza imbere umuziki nyarwanda ntakabuza

Intego y’ibanze ya 1k Entertainment ngo ni ukongera umubare w’indirimbo z’abanayarwanda zicurangwa mu tubyiniro dutandukanye hano i Kigali.

DJ Pius avuga ko kuba umuziki nyarwanda udacurangwa mu tubyiniro bifite icyo bidindiza.

DJ Pius yanaboneyeho gutangaza ko afite indirimbo nshya yakoranye na Lady Jaydee wo muri Tanzania yitwa ‘Mana we”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...