AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Depite Bobi Wine yavuze ko Museveni ashaka kumusubiza ku isuka

Depite Bobi Wine yavuze ko Museveni ashaka kumusubiza ku isuka
18-05-2019 saa 14:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2337 | Ibitekerezo

Depite Robert Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine yahishuye ko guverinoma ya Uganda ifite umugambi wo kumuhindura umukene ngo niyo mpamvu iyo ateguye ibitaramo Leta ibiburizamo.

Bobi Wine ni umuhanzi ukunzwe cyane muri Afurika y’ Iburasirazuba mu njyana ya Pop na Reggae, ndetse ari mubahanzi binjizaga iritubutse muri Uganda abifashijwemo n’ umuziki.

Uyu muhanzi yabwiye ibiro Ntaramakuru by’ Abongereza Reuters ko kuva yakwinjira muri Politiki muri 2017, Leta ya Uganda imaze kuburizamo konseri ze 124. Ni mu kiganiro Bobi Wine yahaye iki kinyamakuru bari mu mujyi wa Kampala mu rugo rwe.

Biteganyijwe ko Depite Bobi Wine azahangana mu matora ya Perezida ya 2021 na Perezida Museveni uri ku butegetsi kuva 1986.

Uyu muhanzi mu myaka ibiri amaze yinjiye muri poliki amaze kwigarurira igice kinini cy’ abaturage.

Umwaka ushize yarakubiswe agirwa intere ajya kwivuriza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko ntiyazibukira ngo ave muri politiki.

Robert Kyagulanyi uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Perezida Museveni ku butegetsi akunze gufungwa inshuro nyinshi ashinjwa kugambanira igihugu no kugumura abaturage.

Iyo ateguye igitaramo abakitabiriye batatanwa n’ inzego z’ umutekano zikoresheje amazi n’ ibyuka biryana mu maso.

Polisi ya Uganda ntabwo ijya ibona ibisobanura bifatika ku mpamvu ituma iburizamo ibitaramo bya Bobi Wine gusa ivuga ko ibi bitaramo biba byateguwe mu buryo butubahirije amategeko.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Patrick Onyango yagize ati “Ibitaramo bya Bobi Wine tuburizamo biba byateguwe mu buryo bunyuranyije n’ amategeko. Ntabwo ashaka kugendera ku mabwiriza. Ntaho bihuriye no gushaka kumukenesha”.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo n’ Umuvugizi wa Perezida Museveni ntabwo babonetse ngo bagire icyo bavuga ku byo Bobi Wine ashinja Leta Uganda imaze kuburizamo ibitaramo bye birenga 100 mu myaka ibiri.

Wine avuga ko guverinoma ya Museveni irya ruswa cyane ngo niyo mpamvu amadeni igihugu gifata hanze agenda aba umutwaro. Ikigenga Mpuzamahanga cy’ Imari IMF kivuga ko muri 2022 amadeni Uganda izaba ifite azaba arenze 50% by’ umurasuro mbumbe w’ igihugu.

Minisiteri y’ Imari muri Uganda ivuga ko amadeni igihugu gifata ari ayo kubaka ibikorwaremezo byo mu bwikorezi n’ ingufu kandi ngo ibi nibyo byitezweho kubyara inyungu izatuma ayo amdeni yishyurwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA