AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Davis D na bagenzi be bakekwaho gusambanya umukobwa bagejejwe imbere y’Urukiko

Davis D na bagenzi be bakekwaho gusambanya umukobwa bagejejwe imbere y’Urukiko
5-05-2021 saa 14:40' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1926 | Ibitekerezo

Abahanzi Icyishaka David uzwi nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade ndetse n’ukora akazi ko gufotora Habimana Thierry bakurikiranyweho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17, uyu munsi bitabye Urukiko ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ariko urubanza rusubikwa bataburanye.

Aba basore baherutse gutabwa mu yombi mu bihe bitandukanye, bitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021 ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ariko bavuga ko batiteguye kuburana.

Uko ari batatu babanje gusomerwa umwirondoro wabo ariko babiri muri bo bavuga ko badafite ababunganira mu mategeko bityo ko bataburana batunganiwe.

Davis D ni we wari wunganiwe wenyine mu gihe bagenzi be bavugaga ko ubunganira atabashije kwitabira iburanisha, bahita basaba ko urubanza rusubikwa rukimurirwa ikindi gihe.

Kimwe n’Umunyamategeko wunganira Davis D na we yavuze ko batiteguye kuburana kuko batabonye umwanya wo gusuzuma dosiye ikubiyemo ikirego cyabo kuko yatinze kugera muri system.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku cyifuzo cy’abaregwa, bwavuze ko kuburana umuntu yunganiwe ari uburenganzira ntayegayezwa yemererwa n’amategeko, buvuga ko icyemezo cyava mu bushishozi bw’Inteko y’Urukiko.

Umucamanza yahise asubika urubanza arwimurira mu cyumweru gitaha tariki 12 Gicurasi 2021.

Photo : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA