AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Clarisse Karasira agiye gukora igitaramo gikomeye aho kwinjira bizaba ari 100.000 Frw ku muntu umwe

Clarisse Karasira agiye gukora igitaramo gikomeye aho kwinjira bizaba ari 100.000 Frw ku muntu umwe
28-11-2020 saa 14:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5058 | Ibitekerezo 3

Clarisse Karasira agiye kumurika album ye ya mbere yise Inganzo y’Umutima, akaba azayimurika mu gitaramo gikomeye azakora mu mpera z’uyu mwaka, kwinjira ku muntu umwe bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) hanyuma uwinjiye akanahabwa iyo album.

Tariki 26 Ukuboza 2020, nibwo Clarisse Karasira azamurika album ye muri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali, mu gususurutsa abazitabira igitaramo cyo kuyimurika akazafatanya n’abahanzi barimo Man Martin, Makanyaga, Jules Sentore hamwe n’abana bo mu Itorero Intayoberana, icyiciro cyaryo cy’abato kizwi nk’Uruyange.

Abantu 70 nibo bonyine bemerewe kuzitabira iki gitaramo, kandi umwe azishyura amafaranga 100.000 Frw anahabwe iyo album nk’uko Clarisse Karasira yabishimangiye mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.

Yavuze ko umubare uzaba ari muto mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, naho igiciro cyo kikaba kirimo gushyigikira uyu muhanzikazi n’inganzo ye, kuburyo umuntu umukunda akumva yamushyigikira ari we uzishyura ayo mafaranga akinjira mu gitaramo akanahabwa album. Yavuze kandi ko hari abantu batangiye kugura amatike.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
JAUNHAS Kuya 2-12-2020

TURAGUSHIGIKIYE GUSANUKO AYOMAFRANGA NIMENSHI

iganze Kuya 2-12-2020

Courage mukobwa mwiza. Nkunda ko inganzo yawe idatatira umuco nyarwanda. uriyubaha rwose, Ibi nibyo bihesha umwari igikundiro, ureke abo nabonye baza guhenera isi, no kwamamaza ko ari indaya,ko ari inshege..... biriya ni agahomamunwa, ni ishyano ryabuze gihanura ! Leta igomba kugira icyo ikora niba yarashyiriweho abanyarwanda, Nirinde ibirezi by’u Rwanda kwononekara mu bwonko. Ababogeza barabashuka mwa bana mwe nimusigeho. Biriya iteka birangira nabi. Nimwite ku iherezo ryanyu ryiza, nibyo mutazicuza.

Alias Kuya 28-11-2020

Ubwo atangiye ihi karamunaniye tu

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA