AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bobi Wine yasobanuye iby’iyicarubozo yakorewe n’igisirikare cya Museveni

Bobi Wine yasobanuye iby’iyicarubozo yakorewe n’igisirikare cya Museveni
18-08-2018 saa 10:29' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7167 | Ibitekerezo

Depite uhagarariye agace ka Kyaddondo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yavuze uko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano , akanakorerwa iyicarubozo n’igisirikare cyamusanze mu cyumba cya hotel yarimo muri Arua.

Bobi Wine yatangaje aya magambo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kanama 2018 mu kiganiro yagiranye n’abayobozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda (UHRC) bamusuye aho afungiye mu gace ka Makindye.

Iryo tsinda ryamusuye ryari riyobowe na Meddie Kaggwa ukuriye UHRC ari kumwe n’umugore wa Bobi Wine , abavandimwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’abanyamategeko be.

Chimpreports yanditse ko iyi Komisiyo yasanze isura ya Bobi Wine yarangijwe , yarababajwe ndetse yifashisha inyunganizi kugira ngo abashe kugenda.

Umuyobozi wa UHRC Meddie Kaggwa yagize ati “ Twasanze afite ikibazo cyo kwicara no guhumeka. Yatubwiye ko aribwa imbavu , ndetse ko yakorewe iyicarubozo ndengakamere.”

Yakomeje agira ati “ Abasirikare batambaye impuzankano binjiye mu cyumba yari acumbitsemo muri hotel bamukubita inkoni z’ibyuma ku mutwe no ku bindi bice by’umubiri kugeza atakaje ubwenge.”

Igisirikare cya Uganda cyateye utwatsi aya makuru kivuga ko Bobi Wine nta yicarubozo yakorewe.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda Brig Richard Karemire yagize ati “UPDF ntikora iyicarubozo. Abaganga babifitiye ubuhobozi nibo bazagaragaza ko yakorewe iyicarubozo.”

Mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2018, nibwo ku rubuga rwa Facebook ya Bobi Wine haciye itangazo ryavugaga ko uyu mudepite na bagenzi be bamushyigikira umunsi ku munsi batawe muri yombi bajyanwa gufungirwa ahantu hatazwi muri Arua.

Itabwa muri yombi rya Depite Bobi Wine n’abambari be 33 ryaje nyuma y’igihe gito, imodoka za Perezida Museveni zigabweho igitero ziterwa amabuye ubwo uyu mukuru w’igihugu yari mu gace ka Arua mu bikorwa byo gushaka umusimbura wa Ibrahim Abiriga (witabye Imana) mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Bobi Wine yasobanuye byimbitse iby’iyicarubozo yakorewe n’igisirikare cya Museveni


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA