AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ali Kiba wakoze ubukwe bw’ igitangaza umwaka ushize nta kibana n’ umugore, hari abaketse gatanya

Ali Kiba wakoze ubukwe bw’ igitangaza umwaka ushize nta kibana n’ umugore, hari abaketse gatanya
21-09-2019 saa 13:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6992 | Ibitekerezo

Umuhanzi Ali Kiba ukomoka mu gihugu cya Tanzania yamaganye amakuru avuga ko yatandukanye n’ umugore we Amina Khalef ukomoka muri Kenya bamaze umwaka umwe bakoze ubukwe bw’ agatangaza bivugwa ko bwabatwaye miliyoni 50 z’ amashilingi.

Ali Kiba wamenyekanye mu ndirimbo nka Chekecha Cheketua, Nisameha n’ iyitwa Mwana yavuze ko ibibazo bafitanye bari kubikemura bari kumwe yongeraho ko ariwe cyangwa Amina nta wushaka gatanya bitandukanye n’ ibyatangajwe kuri blogs zo muri Tanzania.

Hashize ibyumweru bibiri blogs zo muri Tanzania zitangaje ko Amina na Ali Kiba batandukanye kubera ibibazo bafitanye.

Hari amakuru yavuze ko Ali Kiba yatandukanye na Amina kuko yamufatanye inzaratsi gusa Ali Kiba yabihakanye avuga ko Amina impamvu yasubiye iwabo muri Kenya ari impamvu z’ akazi.

Yagize ati “Havuzwe byinshi ku mbuga nkoranyambaga, z’ abantu bashakaga kugaragaza ko bazi byose, hari n’ abavuze imbaraga z’ umwijima ngo inzaratsi”.

Andi makuru yavuzwe n’ uko iyo gatanya ngo yatewe n’ uko Ali Kiba yaciye inyuma uyu mukobwa w’ Umunyakenyakazi.

Mu butumwa uyu muhanzi yahaye abafana be yavuze ko we na Amina bafitanye ibibazo gusa ngo baracyari kumwe.

Yagize ati “Njye n’ umugore wange dufitanye ibibazo ibyo ni ibisanzwe mu miryango. Ntabwo nashobora kumutunga ngenyine adakora. Naringiye kujya muri Europe ambwira ko adashaka gusigara mu rugo ntacyo akora niyo mpamvu yasubiye I Mombasa”.

Ali Kiba avuga ko ajya atemberera I Mombasa agasura umugore we n’ abana be kandi ko nabo bajya bafata indege bakajya kumusura I Dar es Salaam.

Mu kwezi kwa 4 umwaka ushize ubwo bakoraga ubukwe Amina yakoraga mu mujyi wa Mombasa. Mu kwezi kwa 9/2018 uyu muryango wabyaye umwana wa kane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA