AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Agashya : Amakamba 3 azatangwa hasigaye iminsi 2 ngo Nyampinga 2019 amenyekane

Agashya : Amakamba 3 azatangwa hasigaye iminsi 2 ngo Nyampinga 2019 amenyekane
10-01-2019 saa 15:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5951 | Ibitekerezo

Abategura Miss Rwanda batangaje ko uyu mwaka nyampinga wahize abandi kwifotoza neza, uzaba yarahize abandi mu bijyanye n’ umuco ndetse na nyampinga wabanye neza na bagenzi be amakamba yabo bazayambikwa hasigaye iminsi ibiri ngo nyampinga w’ u Rwanda 2019 amenyekanye.

Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Backup yavuze ko impamvu uyu mwaka Miss photogenic, miss heritage na Miss congeniality bazambikwa amakamba yabo mbere ari ukugira ngo babone umwanya wo kwishimira amakamba yabo no kugira ngo ku munsi wanyuma hazaboneke umwanya uhagije.

Aya makamba azatangirwa mu gitaramo kizaba tariki 24 Mutarama, kigamije kuganira n’ abakobwa bazaba basigaye muri iri rushanwa ngo bagaragaze uko biteguye umunsi wa nyuma.

Nyampinga wakunzwe cyane(Miss Popularity ) azatangazwa ku munsi wa nyuma kuko no ku munsi wa nyuma amanota atuma amenyekana aba agitangwa.

Irushanwa rya Miss Rwanda uyu mwaka ku ikubitiro ryitabiriwe n’ abakobwa barenga 300 , 37 nibo babashije kurenga ijonjora rya mbere. Magingo aya hasigayemo abakobwa 20 bitegura kujya mu mwihererero.

Ikindi gishya muri uyu mwaka ni uko aba abakobwa 20 bose batazagera ku munsi wa nyuma kuko batanu bazasezerererwa muri boot camp.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA