konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

AMAFOTO: The Ben yageze i Kigali agira ubutumwa agenera abanyarwanda

AMAFOTO: The Ben yageze i Kigali agira ubutumwa agenera abanyarwanda
13-04-2018 saa 07:54' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5562 | Ibitekerezo 3

Umuhanzi Nyarwanda The Ben ukorera ibikorwa bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze I Kigali muri iki gitondo aho aje kwifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994.

The Ben ugeze ku kibuga cy’Indege cya Kigali I Kanombe ahagana saa moya zo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018. Yavuze ko kugira urukundo aricyoyasaba abanyarwanda nk’ubutumwa bw’umwihariko uyu muhanzi yageneye abanyarwanda by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye bibuka abatutsi basaga miliyoni bazize Jenoside yabakorewe .

Mu kiganiro n’itangazamakuru akigera i Kigali, The Ben yavuze ko aje muri gahunda yo kwifatanya n’abanyarwanda mubikorwa byokwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko yari amaze iminsi muri Uganda aho yari ari muri gahunda zijyanye n’akazi harimo n’inama yitabiriye muri iki gihugu cya Uganda.

The Ben uri mu Rwanda yavuze kandi ko ateganya kuva muri iki gihugu kuwa mbere w’Icyumweru gitaha aho azava n’ubundi asubira muri Uganda gukomerezayo izindi gahunda z’akazi zirimo n’izijyanye n’ibikorwa bya muzika.INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
-xxxx- Kuya 28-04-2018

cool

ni twa niyomugabo Kuya 24-04-2018

kabisa yabucisha kuri tv

nkurunziza david Kuya 21-04-2018

Ali arabasha gucisha ubukwe kuri TV gs sibihagije icyaba cyiza nokumbugazose bwazacaho Thx

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...