AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yabanje kunsaba ko dukundana ndanga- Judith wa Safi yavuze byinshi ku rukundo rwabo

Yabanje kunsaba ko dukundana ndanga- Judith wa Safi yavuze byinshi ku rukundo rwabo
1er-12-2021 saa 15:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3914 | Ibitekerezo

Havuzwe byinshi ku rukundo rwabo ; ko umwe yakurikiye amafaranga y’undi, ko yishakiraga kwibonera Visa, ko ubukwe bwabo bwabaye hutihuti batabanje kumenyana n’ibindi. Byinshi ku rukundo rwa Safi Niyibikora na Judith Niyozera basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Niyonizera Judith wasezeranye mu Murenge n’Umuhanzi Safi Madiba ubu usigaye uba muri Canada aho yagiyeyo asanzeyo uyu mugore bari barasezeranye.

Muri 2017 ubwo Safi Madiba yasezeranaga na Judith Niyonizera, havuzwe byinshi bamwe bavuga ko uyu muhanzi akurikiye amafaranga kuri uyu mugore we ndetse n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Niyonizera Judith yavuze ko ibyavuzwe byose byari bihabanye n’ukuri kuko Safi atakundanye na we akurikiye amafaranga.

Yagize ati “Ndibuka ko tukimenyana, tumaze gukundana yarambwiye ngo tubane tudakoze ubukwe, mboneraho no kubwira abantu bavugaga ko ari Visa yashakaga ngo ajye muri Canada, siko mbitekereza, we yarambwiye ngo gusezerana isezerano rya mbere ni iryo mu mutima, njye namubwiye ko ngomba kwereka ababyeyi banjye ibirori arabyemera kuko yankundaga.”

Judith avuga ko yinjiye mu rukundo na Safi muri 2015 kandi ko icyo gihe bombi bari baratandukanye n’abo bari basanzwe bakundana.

Ati “Mbere tugihura yarambwiye ngo dukundane ndanga, ndagenda nkundana n’undi muntu wa hano ariko biza kwanga, nyuma nza mu Rwanda na we ibye na Parfine ntibyaza gukunda, ni bwo yansabye kuza kunsura mu rugo, abantu barahurura, rero yaje kunshyira ku ruhande ambaza niba hano harimo umuntu mubwira ko byarangiye na we ambwira ko na we uwo bari kumwe byarangiye.”

Judith na Safi bivugwa ko bombi bamaze gutandukana gusa uyu mukobwa ntacyo yigeze abivugaho uretse kuvuga ko hari byinshi bombi bavuzweho by’ibinyoma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA