AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Bimwe mu bintu bisekeje ushobora kuba utazi ko bikorerwa ahakinirwa PAPA SAVA

VIDEO : Bimwe mu bintu bisekeje ushobora kuba utazi ko bikorerwa ahakinirwa PAPA SAVA
23-05-2019 saa 10:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10340 | Ibitekerezo

Mu gihe cyo gutegura no gukina filime, hari ibikorwa bisekeje bikorwa n’abakina amafilime ariko bikaba bitagaragazwa muri izo filime iyo zamaze gusohoka kuburyo uko baba bazwi muri izo filime bishobora gutuma uwabona uko baba bameze iyo bazikina byamutangaza cyane. Twasuye abakina filime ya PAPA SAVA ikunzwe cyane muri iyi minsi, tubafatira amwe mu mafoto y’ibintu bisekeje bihakorerwa ariko bitagaragara muri filime.

Filime ya PAPA SAVA iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi, buri gace kayo gakunze kuba kagizwe n’iminota irenga 10 ho gato. Nyamara ubwo twasuraga abakinnyi b’iyi filime bakina agace kamwe kazasohoka vuba, twasanze gufata amashusho y’agace kamwe ari igikorwa gishobora kumara umwanya munini cyane, bitewe n’ibintu byinshi bituma iyo filime isohoka iryoheye abayireba.

Papa Sava, Ndimbati, Digidigi, Mama Sava, Purukeriya n’abandi, uko ubabona muri filime siko baba bameze iyo barimo kuyitegura. Iyo bakina baba baganira banakora ibintu bitandukanye by’urwenya, hanyuma byagera aho bagiye gufata amashusho nyirizina bakaganira uko buri umwe agiye kwitwara ndetse ubikoze uko badashaka bakamukosora, ugasanga baranamuserereza batera urwenya cyane.

Agace twasanze aba bakinnyi barimo gufatira ku Ruyenzi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, gashimangira uburyo ikipe y’abakina iyi filime bashyira hamwe kandi bakungurana ibitekerezo buri umwe ayobora undi uko yakina neza kurushaho, kugirango filime izasohoke iri ku rwego rushimishije kandi itanga ubutumwa uwayanditse aba yifuza ko izatanga.

REBA HANO VIDEO Y’UKO BIBA BYIFASHE IYO BAKINA PAPA SAVA :

Ubwo twageraga aho aba bakinnyi bakiniye filime, twanabonye umwanya wo kuganira na bamwe mu bakinnyi bazwi muri PAPA SAVA. Umaze kumenyakana nka Digidigi, yatuganirije ku nzira ye muri sinema no muri Papa Sava by’umwihariko, avuga ko bakinnyi bakinana nka Ndimbati, Papa Sava n’abandi. Yanavuze uburyo ahura n’abantu mu bice bihuriramo n’abantu benshi, rimwe na rimwe bikamuyobera kubera uburyo abamuzi nka Digidigi muri filime baba bamushagaye.

REBA IBYO DIGIDIGI YATANGAJE HANO :

Twaganiriye kandi na Rosine benshi bazi nka Purukeriya muri iyi filime ya Papa Sava. Yadutangarije ko abantu benshi bamuzi nk’umukobwa w’inshinzi kandi ugira amahane kubera uburyo akina, nyamara nk’uko anagaragara muganira ngo ni umukobwa utuje, ucisha macye, wubaha abantu kandi usabana cyane. Ni umukobwa ariko afite umwana w’imyaka ine (fille-mere), nta mukunzi afite ariko ngo yikundira umusore uzi kwiyitaho akagaragara neza, afite uburanga kandi yiyubaha.

UMVA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA PURUKERIYA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA