AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Unkunda kurusha uko nikunda- Meddy mu ndirimbo y’ubukwe bwe avugamo imyato umufasha we

Unkunda kurusha uko nikunda- Meddy mu ndirimbo y’ubukwe bwe avugamo imyato umufasha we
23-07-2021 saa 10:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1389 | Ibitekerezo

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy uherutse kurushinga, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise My vow [isezerano ntatatirwa] aririmbamo amagambo y’urukundo avugamo imyato umugore we ko yamukunze kurusha uko we yikunda.

Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yerekana ibihe by’ingenzi by’ibirori by’ubukwe bwabo bwabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

Muri iyi ndirimo yiganjemo amagambo y’icyongereza, uyu muhanzi atangira avuga ko umugore we ari we uza imbere ya byose kuko yemeye kumukunda uko yamusanze.

Mu nyikirizo, Meddy akomeza avuga ko uriya mugore we imbere ye asobanuye byose kuri we, ati “unkunda cyane kurusha uko nikunda ndagira ngo ubimenye, unyizera cyane kurusha uko niyizera, ndashaka kuguha urukundo…”

Akomeza agira ati “Ndi uwawe nawe uri uwanjye nguhaye umutima wanjye…”

Mu magambo aririmba mu kinyarwanga, hari aho agira ati “Bwiza nahawe n’Imana [ubundi agakomeza mu cyongereza] ngukunda byo gusara, nta muntu uzagusimbura uri nimero yanjye ya mbere…”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA