AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuryango wa Mico The Best uri mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo

Umuryango wa Mico The Best uri mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo
4-01-2022 saa 13:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1060 | Ibitekerezo

Umuryango w’umuhanzi Turatsinze Prosper wamamaye nka Mico The Best n’umugore we Ngwinundebe Clarisse, uri mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo w’umuhungu.

Bibarukiye mu bitaro bya La Croix du Sud ahazwi nko Kwa Nyirinkwaya ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022.

Tariki 9 Ukuboza Ngwinundebe yari yakorewe ibirori byo kwitegura uyu mwana we.

Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse bari bakoze ubukwe mu mpera za Nzeri 2021 mu biro byatashywe n’abarimo ibyamamare byanamwambariye.

Aba bombi kandi bari basezeranye imbere y’amategeko tariki 19 Kanama 2021 mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA