AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakuru Cyuzuzo wa Kiss FM yambitswe impeta

Umunyamakuru Cyuzuzo wa Kiss FM yambitswe impeta
6-12-2021 saa 07:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2376 | Ibitekerezo

Cyuzuzo Jeanne d’Arc usanzwe ari Umunyamakuru wa Kiss FM, ari mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we Jaanu wamusabye kumubera umugore bakibanira akaramata.

Uyu munyamakurukazi ukunzwe kubera ibiganiro akora, yahishuye ibyo kwambikwa impeta ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yanyuzaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga abwira abakanzi be iby’iyi nkuru nziza.

Ubu butumwa kandi ; Cyuzuzo aboneraho gushimira umukunzi we wamuhisemo bakaba bagiye kwibanira anamushimira uburyo yamwiretse urukundo kuva batangirana uru rugendo.

Yagize ati “Ubu turagana mu rugendo rw’ubuzima bushya !! Ndagukunda Jaanu !!! Warakoze guha agaciro ibyiyumviro byanjye kuva ku munsi wa mbere.”

Cyuzuzo yambitswe impeta nyuma y’igihe gito mugenzi we Bagwire Keza Joannah na we ukora kuri Kiss FM yambistwe impera n’umusore ubu banamaze gusezerana kubana.

Uretse kuba akora kuri Kiss FM, asanzwe anakorana ikiganiro gikunzwe muri iyi minsi kitwa Ishya gitambuka kuri Television Rwanda.

Cyuzuzo wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Royal FM, Isango Star na Radio 10.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA