AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyuma y’amezi 2 Platini yasubiye muri Nigeria, noneho aragenzwa niki ?

Nyuma y’amezi 2 Platini yasubiye muri Nigeria, noneho aragenzwa niki ?
4-10-2021 saa 15:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 723 | Ibitekerezo

Umuhanzi Nemeye Platini ukomeje kogoga ikirere ajya mu mahanga mu bikorwa bya muzika, yasubiye muri Nigeria na none mu bikorwa bijyanye n’iterambere rya muzika ye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, Platini usigaye yitwa P. yuriye rutemikirere imwerekeza muri Nigeria.

Hari hashize amezi abiri uyu muhanzi n’ubundi agiye muri Nigeria aho yakubutseyo asinyanye amasezerano na sosiyete yitwa One Percent Managers izwiho kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi n’abakinnyi ba filime.

Platini unahatanira igihembo muri AFRIMA 2021, ubu noneho bimwe mu bigenza bifitanye isano na biriya bihembo bikomeye muri Africa aho agiye kuganira kugira ngo azaririmbe mu birori by’itangwa ryabyo bizaba mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Platini ukomeje gusohora ibihangano bigakundwa na benshi, ubu aherutse gushyira hanze indirimbo yise Shumuleta izi mu zigezweho mu Rwanda akaba ateganya no kuzayimenyekanisha muri Nigeria aho yerekeje.

Mu kumenyekanisha iki gihangano cye kimwe n’ibindi afite, biteganyijwe ko Platini azagirana ibiganiro na Television ndetse n’amaradiyo atandukanye muri Nigeria.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA