AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Natwe ni aho twatangiriye mu 1999-Min Gatabazi yahaye ikaze umuhanzikazi watorewe kuyobora Isibo

Natwe ni aho twatangiriye mu 1999-Min Gatabazi yahaye ikaze umuhanzikazi watorewe kuyobora Isibo
19-10-2021 saa 12:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1785 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yahaye ikaze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze umuhanzikazi ukizamuka watorewe kuba Umukuru w’Isibo iherereye mu Mudugudu w’Abatangampundu mu Kagari ka Nyagahinda mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Amakuru y’itorwa ry’umuhanzikazi ukizamuka witwa Umutoni Carine uzwi nka Cally mu buhanzi, yagarutsweho na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Radio&TV 10 yashyize ubutumwa kuri Twitter, buvuga itorwa ry’uriya muhanzi, bwagiraga buti “Ubwo Abanyarwanda mu gihugu batoraga abayobozi mu nzego z’ibanze mu mpera z’icyumweru gishize, umwe mu bahanzi bakizamuka witwa Umutoni Carine “Cally” yatorewe kuyobora Isibo ya 7 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Nyagahinga, Umudugudu w’Abatangampundu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney unayobora Minisiteri ihagarariye inzego z’ibanze, yahaye ikaze uriya Munyarwandakazi.

Mu butumwa busubiza buriya, Hon Gatabazi yagize ati “Turamwakiriye mu z’ibanze. Good starting [Intangiriro nziza] natwe ni aho twatangiriye 1999.”

Umutoni Carine uzwi nka Cally amaze gushyira hanze indirimbo imwe izwi yise Reka imaze amezi abiri igiye hanze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA