AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Clarisse Karasira arimo gusarura mu muziki amafaranga atubutse atakekaga ko yawubonamo

Clarisse Karasira arimo gusarura mu muziki amafaranga atubutse atakekaga ko yawubonamo
14-06-2019 saa 12:19' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5794 | Ibitekerezo

Clarisse Karasira, umuhanzikazi ukunzwe na benshi muri iki gihe, ahamya ko nyuma yo kureka itangazamakuru akitangira akazi k’ubuhanzi, ngo byatangiye kumubyarira inyungu ifatika ndetse biramutunze kuburyo we atigeze atekereza mbere. Ubu ni umunyamuzika w’umwuga ushikamye mu kuwubyaza umusaruro biruseho.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, akaba yanagitangarijemo byinshi biteye amatsiko. Clarisse Karasira yagize ati : "Ubuhanzi ni umurimo mugari kandi rwose urimo ubuzima, ubwo icyo mvuze wacyumvise. Ntabwo natinya kukubwira ngo ni umurimo wagutunga cyane kurusha n’ibindi watekereza wenda".

Clarisse Karasira avuga ko atavuga mu ruhame umubare w’amafaranga umuziki umwinjiriza, ariko ashimangira ko rwose awukuramo amafaranga menshi bitandukanye n’uko we yabitekerezaga mbere. Ati : "Ntabwo nakubwirira kuri camera ngo ni aya, ariko ni ukuri umuziki igihe gito mazemo mbishimira Imana, nawuboneyemo umugisha. Urantunze ahubwo kuburyo ntigeze ntekereza mu buzima bwanjye"

REBA VIDEO KARASIRA YADUTANGARIJEMO N’IBINDI BYINSHI HANO :

Karasira avuga ko ubundi yinjiye mu muziki yumva agiye gusohoza ibimuba ku mutima, ariko ngo ntiyajyaga atekereza ko ari ibintu yazakuramo amafaranga cyangwa ngo bibe byaba umwuga umutunga. Ashimangira ko Imana yawumuhereyemo umugisha ubu akaba awukora kinyamwuga nawe ukamubyarira umusaruro ufatika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA