AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bijoux agiye kurongorwa n’umusore wamuhojeje amarira amaze gutandukana n’uwamwambitse impeta

Bijoux agiye kurongorwa n’umusore wamuhojeje amarira amaze gutandukana n’uwamwambitse impeta
15-11-2021 saa 16:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3927 | Ibitekerezo

Munezero Aline usanzwe ari umukinnyi wa Film uri mu bakomeye mu Rwanda akaba akina muri Bamenya series, yasohoye itariki y’ubukwe bwe n’umuhanzi Lionel Sentore binjiye mu rukundo nyuma y’uko uriya mukinnyikazi wa Film yari amaze gutandukana n’umusore wari waramwambitse impeta.

Integuza y’ubukwe bwe izwi nka ‘Save the Date’ mu rurimi rw’amahanga, igaragaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 08 Mutarama 2022.

Mu ntangiriro za Kanama 2021 ni bwo Bijoux yahishuye ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi usanzwe utuye ku mugabane w’u Burayi.

Icyo gihe byari binyuze mu mafoto yashyize kuri Instagram Stories ye ari kumwe n’uyu muhanzi aho yaherekejwe n’amagambo meza y’urukundo.

Yagize ati “gukundwa ni ubusa ariko gukundwa ni ingenzi. Ariko gukunda ugakundwa ni buri kimwe, ndagukunda Lionel Sentore.”

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, yari yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yatangaje ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya yirinze gutangaza izina rye.

Lionel Sentore usanzwe iririmba injyana gakondo, agiye gukora ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA