AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Ibyamamare nyarwanda byahuriye mu birori bidasanzwe i Kigali

AMAFOTO : Ibyamamare nyarwanda byahuriye mu birori bidasanzwe i Kigali
13-09-2021 saa 10:05' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3158 | Ibitekerezo

Abaririmbyi, abakinnyi ba film, abavangamiziki, Abanyamakuru n’abandi bafite izina rizwi mu Rwanda ; bahuriye mu birori byo kumurika film y’Umunyarwandakazi Isimbi Alliance uzwi nka Alliah.

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 mu cyumba kigari cya Canal Olympia kimurikirwamo ibirori by’umwihariko film.

Muri ibi birori byo kumurika Film Alliah the Movie y’uriya mukobwa, hagaragaye ibyamamare mu ngeri zinyuranye aho bari babukereye barimbye mu myambaro inogeye ijisho.

Ibi byamamare byagiye bitambuka ku musambi utukura uzwi nka Red Carpet isanzwe inyurwaho n’ibyamamare byitabiriye ibirori biba byateguwe.

Buri cyamamare kinjiraga ahabereye ibi birori, yatambukaga kuri red carpet agahundagazwaho urufaya rw’amashyi ari na ko na we akimbagira nk’icyamamare koko.

Uyu mukobwa wamenyekanye akina muri film z’abandi akaba ashyize hanze iye ku giti cye, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe agezeho.

Yagize ati “Nashimiye Imana mbere ya byose kandi mbona ko ari ikintu cyiza ko ndamutse nkoze n’ibindi nazajya mbona ubuasha bw’abantu. Niteze kugera kure, inzozi zanjye ziri kure cyane kandi ndabibona ko bishoboka.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA