AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibiri mu ndirimbo ya Juno Kizigenza nta kindi gihe byagaragaye mu Rwanda

Ibiri mu ndirimbo ya Juno Kizigenza nta kindi gihe byagaragaye mu Rwanda
27-07-2021 saa 15:31' | By Martin | Yasomwe n'abantu 5065 | Ibitekerezo 3

Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Please Me yasohokanye n’amashusho yayo arimo azamura ubushake buganisha ku gikorwa cy’abakuze kuri bamwe bagira kwihangana gucye.

Aya mashusho agaragaramo umukobwa wambaye imyenda imugaragaza ikimero cye dore ko hari aho aba yambaye imyenda y’imbere gusa ubundi azunguza umubyimba we.

Uyu mukobwa unyuzamo agatamba uyu muziki, akaraga umubyimba we mu buryo budasanzwe bushobora gukurura bamwe bafite kwihangana gucye ku bijyanye na cya gikorwa cy’abakuze.

Iyi ndirimbo Please Me yavugishije benshi ubwo uyu muhanzi yasohoraga integuza yayo y’ifoto y’umukobwa wicaye kuri moto wambaye imyenda y’imbere.

Please me cyangwa se Nshimisha mu Kinyarwanda, yumvikanamo amagambo yo gusaba umukobwa kumuha ibyishimo birimo ibisanzwe ndetse n’ibyishimo byo mu buriri.

Ubwo hasohokaga iriya nteguza itari isanzwe, bamwe barahagurutse bavuga ko abahanzi bakomeje kototera umuco nyarwanda.

Icyo gihe Umunyabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ushinzwe Umuco, Bamporiki Eduoard yagize icyo abivugaho.

Icyo gihe yagize ari “Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n’imico n’ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibyatwese.”

Uyu muhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho muri iyi minsi, yari aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Ariel Wayz na yo yagarutsweho cyane dore ko yanakurikiye ibikorwa byo kuyamamaza birimo kwerekana ibere ry’uriya mukobwa.

AMAFOTO YAKUWE MU MASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Uwase Kuya 28-07-2021

U Rwanda rwuzuyemo amashitani menshi. Mana Data wa twese tabara u Rwanda kuko rugeze habi.

Boringo Kuya 27-07-2021

Hari aho bizagera abantu bagatana cyane.
Aha hakwiye gushyirwaho umurongo ntarengwa uwurenze akajyanwa aho akwiye kuba.

Boringo Kuya 27-07-2021

Hari aho bizagera abantu bagatana cyane.
Aha hakwiye gushyirwaho umurongo ntarengwa uwurenze akajyanwa aho akwiye kuba.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA