AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yitwaga umwami wa Volleyball : Ibigwi bya Minani wabereye indorerwamo benshi uherutse kwitaba Imana

Yitwaga umwami wa Volleyball : Ibigwi bya Minani wabereye indorerwamo benshi uherutse kwitaba Imana
12-01-2024 saa 07:50' | By Iradukunda Samson | Yasomwe n'abantu 3151 | Ibitekerezo

Minani Theophile wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye muri volleyball y’u Rwanda ntakiri ku isi. Si benshi bamenye inkuru y’urupfu rwe, icyakora abamuzi bamubonye akina, abakinanye na we bazakubwira ko itariki ya 8 Mutarama 2024 yasize “umwami” w’uyu mukino mu Rwanda atanze.

Minani Theophile ni umukinnyi ufatwa nk’umwe mu b’ibihe byose babayeho mu mateka y’umukino wa volleyball mu Rwanda nyuma yo gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse n’amakipe arimo Kigali Volleyball Club (KVC), Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB VC) n’ikipe y’iyahoze ari iya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR VC) na Rayon Sports Volleyball Club yabayeho igihe gito mu myaka ya za 1990.

Mu gihe yatangiye akina yambara nomero 2, ubwo Antoine Sebalinda wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya volleyball yahagarikaga gukina yamusigiye nomero 12 kuko yabonaga nta wundi uyikwiye akurikije ubuhanga bwe.

Mu gihe yakinaga, nk’uko abamuzi babibwiye ikinyamakuru Ukwezi babivuga, nta mukinnyi wari ku rwego rwe mu buhanga cyane cyane ko yari umukinnyi ushobora gukina imyanya yose mu kibuga.

Volleyball y’u Rwanda yagize abakinnyi benshi bakomeye benshi ariko Minani “arabahiga !!”

Elie Manirarora wabaye umukinnyi wa volleyball mu gihe na Minani yakinaga ahamya atarya iminwa ko nta wundi mukinnyi w’umuhanga muri volleyball wabayeho w’Umunyarwanda urusha Minani Theophile.

Agira ati “Buri muntu wese agira ibyo ashingiraho akunda ‘yapprecia’ umukinnyi ariko twe twakinnye volleyball ni twe tumenya neza umukinnyi urusha abandi.

Ubwo Minani yakiniraga GSOB VC, Elie Manirarora, waje nyuma kuba umusifuzi muri volleyball akaba umutoza n’umuyobozi muri Komite Olimpiki y’u Rwanda, no mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga, we yakiniraga ikipe y’i Nyanza ya NP kwa Nyamurinda n’iya Kigoma yakinaga mu cyiciro cya 2 cya shampiyona ya volleyball.

“Ni byo koko uzumva abandi bakinnyi bakomeye babayeho muri volleyball y’u Rwanda nka Lyambabaje [Alexandre], Domingo wazize jenoside yakorewe Abatutsi, Imenamikore Benjamin, ba Karabaranga bari bakomeye ariko ariko Minani we yari yihariye kuko yashoboraga gukina imyanya yose,” ni ko Manirarora avuga.

Manirarora wanakiniye Amasata VC akanaba umutoza w’ikipe y’igihugu ya sitting volleyball yongeraho ati “Theophile Minani nakubwira ko ari we mukinnyi wenyine wakinaga icyitwa ‘total volleyball’, ni ukuvuga volleyball yuzuye. Yari umuhanga abantu benshi bagenderaho ku buryo n’abakinnyi bose b’abahanga baje nyuma ye bakinaga bamwigiraho. Njye kugeza ubu nta wundi mukinnyi nari nabona umeze nka Theophile.”

Yitwaga umwami igihe cyose yari akiri umukinnyi

Bayingana Alphonse yiganye kuri Groupe Scolaire Officiel y’i Butare na Minani Theophile ndetse banakinana mu ikipe y’iryo shuri ry’Indatwa n’Inkesha kuva mu 1988-1989 kugeza mu 1993.

Nyuma baje gukinana muri KVC guhera mu mpera z’umwaka wa 1994 kugeza mu 2003 ubwo Minani yahagarikaga gukina. Aha Bayingana akaba yarabereye Minani kapiteni muri KVC ndetse no mu ikipe y’igihugu kugeza mu 1997.

Azi Minani neza kuva avuye mu cyiciro cya kabiri cya 2 cya kabiri aho yakiniraga ikipe ya kabiri ya GSOB yinjira mu cyiciro cya 1 mu ikipe ya mbere ya Groupe Officiel mu 1988-1989. Bateranye ibiro, ari na ko baboloka ibindi karahava !

Ati “Iki gihe njye nari nje mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ari na wo mwaka Minani yari agiyemo. Nari mvuye mu ikipe yo kuri Club Rafiki i Nyamirambo we avuye mu wa mbere mu ikipe ya 2 ya GSOB.”

Bayingana avuga ko mu gihembwe cya mbere byabanje kubagora gukinana na bakuru babo bari bamenyereye ikipe nkuru ariko nyuma, mu gihembwe cya kabiri ubwo shampiyona yatangiraga, Minani agahita atangira kwigaragaza ku buryo kugeza igihe yaviraga muri iri shuri agiye muri kaminuza nta wamuhigaga.

“Iki gihe Minani yakinaga ari “passeur” ariko nyuma kubera ishyaka, ubuhanga no gukunda umukino, yaje kuva ku mwanya wo gukina nka passeur ahinduka umukinnyi usatira wa kabiri (deuxieme attaquant). Ubwo ni na ho byari biturutse ko amakipe amwe yari avuye ku buryo bwo gukinisha abaha abandi imipira (passeur) babiri akajya kuri umwe. Ni uko yahindutse umusatirizi’” nk’uko Bayingana abivuga.”

Muri GSOB VC Minani yatwaranye na yo ibikombe birimo icya Pasika, icya Demokarasi n’ibya shampiyona byinshi.

Minani Theophile wa mbere iburyo asutamye imbere ya Bayingana (werekeje amaboko inyuma) ubwo GSOB VC yatwaraga igikombe cya shampiyona

Bayingana avuga ko mu mikino myinshi yibuka Minani yigaragajemo uwo batsinze ikipe ya Petit Seminaire de Karubanda amaseti 3-2. Hari ku mukino wa nyuma wa Tournoi de Paques mu 1989 kuri Sitade Regionale y’i Nyamirambo ubu yabaye Kigali Pele Stadium.

Bayingana yaje gutandukana na Minani mu mpera z’umwaka wa 1993 ubwo Minani yajyaga muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR VC) akayikinira anayigamo kugeza ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yabaga maze bongera guhurira muri KVC nyuma ya jenoside aho Bayingana yari amubereye kapiteni.

Avuga ko aho hose bakinaga batwaranye ibikombe byinshi Minani yabigizemo uruhare rukomeye ari na ho haje kuvamo izina “umwami wa volleyball”.

“Njye ndizi barimwita [izina umwami] n’icyo barimwitiye ni uko nta mukinnyi wari umurenze icyo gihe. Dukinana yari umukinnyi ushoboye abantu bose batinya kandi ukunda ikipe ye cyane. Ndetse abakinnyi n’abakomeye bo mu bihe byacu ni we bigiragaho.”

Mu 1995 Minani (wa 2 uhereye ibumoso mu bahagaze) yari muri KVC iburyo bwe hakaba Bayingana bari barakinanye no muri GSOB

Mu gihe ibyo gutirana abakinnyi byari bikibaho amakipe yaramutiraga, kuko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1999 yamwitabaje muri Afurika y’Epfo, APR VC yasohoka mu marushanwa y’amakipe yahize ayandi muri Afurika akamwitabaza gutyo.

Ari mu bakinnyi batanu beza u Rwanda rwagize

Nsengiyumva Jean Marie yatoje Minani Theophile muri Kigali Volleyball guhera mu 1997 kugeza mu 2003-2004. Avuga ko mu bakinnyi yabonye bakina muri rusange mu Rwanda, Minani atabura muri batanu barushije abandi ubuhanga muri uyu mukino.

Agira ati “Ni umukinnyi utari usanzwe, umukinnyi wari wuzuye bene ba bakinnyi utabona, bakinnye volleyball yuzuye kuko yashoboraga gukina imyanya yose. Ndamuzi atangira gukina.

Yari afite byose, yari afite qualities, asimbuka cyane, afite ingufu zidasanzwe. Iki gihugu cyagize abakinnyi benshi ba volleyball bakomeye ariko abakinnyi batanu bakomeye u Rwanda rwagize Theophile [Minani] arimo.”

Atozwa na Jean Marie Nsengiyumva muri KVC, iyi kipe yatwaye ibikombe bitatu by’icyiciro cya mbere cya shampiyona ya volleyball y’u Rwanda n’ibindi bikombe byinshi byakinirwaga mu Rwanda muri uyu mukino harimo by’umwihariko iry’igikombe cyo kwibuka Antoine Rutsindura.

Mu bikombe yatwaye kandi harimo icya Fraternite batwariye i Burundi, icya Kampala Volleyball Club, ibya Carres d’As byinshi, ibya Coupe du Rwanda byabanzirizaga shampiyona n’ibindi bya shampiyona haba muri GSOB VC na KVC.

Ibikombe byinshi KVC yatwaye Minani yabigiragamo uruhare

Minani Theophile Minani Theophile wavukiye i Mpare Karere ka Huye ku itariki ya 12 Nyakanga 1970 yatabarutse asize abana n’umugore akaba azashyingurwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024 i Nyagasambu i saa saba kugeza saa munani.

I Kabgayi mu irushanwa rya Carre d’As ryahuzaga amakipe 4 ya mbere mu Rwanda. Iri ngo Bayingana (wa kabiri ibumoso mu bahagaze) na bagenzi be bararitwaraga buri gihe

Minani Theophile (No 12) mu ikipe y’igihugu mu 1995

Yahimbwaga Umwami

Ibikombe yabitwaye ari byinshi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA