AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umweyo uravuza ubuhuha muri Rayon Sports ; Batandatu barimo Olivier bahambirijwe

 Umweyo uravuza ubuhuha  muri Rayon Sports ; Batandatu barimo Olivier bahambirijwe
14-07-2022 saa 07:20' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2696 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwatandukanye n’abakinnyi batandatu barimo Kwizera Olivier wari wasoje amasezerano y’iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura umwaka utaha w’imikino, igura abakinnyi batandukanye. Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, uko igura abakinnyi ni nako irekura abandi.

Ishimwe Kevin yari yerekeje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura
Biciye kuri YouTube y’iyi kipe, ubuyobozi bwemeje ko butazakomezanya n’abakinnyi batandatu bari basoje amasezerano. Abo bakinnyi ni umunyezamu Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzi, Sekamana Maxime, Habimana Hussein, Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe.

Aba bakinnyi bose bari basoje amasezerano bari bafitanye na Rayon Sports, ndetse bamwe muri bo bifuzaga kuguma muri iyi kipe ariko ubuyobozi bwo bwahisemo gutandukana na bo.

Aba baza biyongera ku bandi banyamahanga batatu barimo Sanogo, Kwizera Pierre na Mael Dinjeke, batandukanye n’iyi kipe.

Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Ngendahimana Eric wavuye muri Kiyovu Sports, Mbirizi Eric wo mu gihugu cy’u Burundi, Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali n’abandi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA