AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tour du Rwanda : Etape ya mbere itwawe n’Umunya-Colombia, Umunyarwanda uje hafi ni uwa 14

Tour du Rwanda : Etape ya mbere itwawe n’Umunya-Colombia, Umunyarwanda uje hafi ni uwa 14
2-05-2021 saa 13:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1482 | Ibitekerezo

Umunya-Columbia Brayan Steven Sanchez Vergara ukinira ikipe ya Team Medellin, ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda mu gihe umunyarwanda waje hafi ari uwa 14.

Uyu Munya-Columbia Brayan Steven Sanchez Vergara yegukanye aka gace mu gihe ikipe ye ya Team Medellin yitabiriye bwa mbere iri rushanwa rya Tour du Rwanda.

Ni agace kahagurukiye mu Mujyi wa Kigali kerecyeza mu Karere ka Rwamagana ubundi bakazenguruka mu mujyi wo muri kariya Karere.

Aka gace gafite Ibilometero 115, kegukanywe n’uriya Munya-Columbia Brayan Steven Sanchez Vergara wakoresheje amasaha 2:33’:43’’.

Umunyarwanda waje hafi ni Habimana Seth unganya ibihe n’uyu wa mbere kuko na we yakoreshe 2:33’:43’’.

Uhiriwe Byiza Renus na we yaje ku mwanya wa 15 akurikira Habimana Seth na we akaba yakoreshe 2:33’:43’’.

Areruya Joseph wanigeze kwegukana iri rushanwa we yaje ku mwanya wa 44 na we akaba yakoresheje ibihe nk’ibi 2:33’:43’’.

Ni irushanwa ryaranzwe no guhangana cyane kuko no kurangiza aka gace, karangiye abakinnyi bari mu gikundi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA