AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

TduRda2021 : Umunya-Espagne arayegukanye…Umwaka mubi ku Banyarwanda

TduRda2021 : Umunya-Espagne arayegukanye…Umwaka mubi ku Banyarwanda
9-05-2021 saa 13:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1096 | Ibitekerezo

Umunya-Espagne Rodriguez Martin Cristian yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ya 2021. Ni irushanwa ritagenze neza ku Banyarwanda bari basanzwe baryitwaramo neza.

Uyu munya-Espagne Rodriguez Martin Cristian ukinira ikipe ya Total Direct Energie, yegukanye Tour du Rwanda ya 2021 nyuma yo kwegukana n’agace ka nyuma kasorejwe i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Rodriguez Martin Cristian wararanye umwenda w’umuhondo, yakinnye aka gace k’ibilometero 75.3 abizi ko ari ishiraniro kuko yarushaga umukurikira amasegonda macye.

Ni we wageze ku murondo w’umweru wari ushushanyije i Rebero aho iri siganwa ryasorejwe ari uwa mbere ahita anegukana iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi b’ibikomerezwa.

Ni umwaka utarahiriye Abanyarwanda kuko uza hafi ku rutonde rusange ari Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite uri ku mwanya wa 18 akaba akurikirwa na Byukusenge Patrick uza ku mwanya wa 23.

Uretse kuba badahagaze neza ku rutonde rusange, hari n’abandi batabashije gukomeza iri rushanwa kuko nka Joseph Areruya wanegukaye iri rushanwa yavuyemo ubwo bakinaga agace ka kabiri.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA