AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

MAPINDUZI CUP 2023 : APR FC yatunguranye isezerera Young Africans

MAPINDUZI CUP 2023 : APR FC yatunguranye isezerera Young Africans
8-01-2024 saa 04:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 756 | Ibitekerezo

APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Mapinduzi Cup 2013 yakatishije itike yo gukina umukino wa ½ cy’iri rushanwa nyuma yo gusezerera bitunguranye ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania iyitsinze ibitego 3-1.

Mbere y’uyu mukino wa ½ wakiniwe kuri Amani Stadium kuri iki cyumweru, tariki 7 Mutarama 2024 amahirwe ya APR FC yo gusezerera Young Africans ntiyayahabwaga na benshi bakurikira umupira wa Afurika ukurikije uko aya makipe asanzwe ahagaze.

Ni na ko umukino usa n’aho watangiye kuko Yanga ari yo yafunguye amazamu ubwo yabonaga igitego cyayo ku munota wa 23 cyatsinzwe na Jesus Moloko Ducapele.

Icyakora APR FC yaherukaga kunganya 0-0 na Simba SC mu mukino wa nyuma wo mu matsinda ntiyacitse intege. Yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura yabonye ku munota wa 3 w’inyongera mu yari yongerewe kuri 45 isanzwe y’igice cya mbere gitsinzwe na Sanda Soulei.

Sanda uyu ni umukinnyi ukomoka muri Cameroun uri mu igeragezwa muri iyi kipe yagiye muri iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere nyuma y’imikino 15 ibanza muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda yarangije idatsinzwe.

Nyuma y’umunota umwe, umusifuzi yahushye mu ifirimbi ngo amakipe yombi ajye kuruhuka nyuma y’iminota y’igice cya mbere amakipe yombi anganya 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC ntiyatinze kwinjiza igitego cyayo cya 2 kuko nyuma y’iminoya 3 amakipe akimara kuva mu karuhuko, ku munota wa 48 yacyinjirijwe na Victor Mbaoma wagitsinze kuri penaliti yateye neza mu ruhande rw’iburyo, umunyezamu wa Yanga akajya ibumoso maze akibonera inshundura zinyeganyega nta cyo agishoboye kubikoraho.

Mu gihe Young Africans yahataniraga kwishyura igitego yari yatsinzwe, APR FC yashimangiye intsinzi yayo ku munota wa 80 ubwo yabonaga igitego cyatsinzwe na na Sharaf Eldin Shaiboub.

Mu wundi mukino wa ¼. Mlandenge yari yasereye KVZ iyitsinze kuri za penaliti 3-2 nyuma y’aho umukino wari warangiye amakipe anganya ubusa ku busa. Iyi Mlandenge ni yo izahura na APR mu mikino ya ½.

Intsinzi ya APR FC yatunguye benshi nyuma yo gusezerera Young Africans iheruka kuba iya kabiri muri CAF Confederations Cup inganya 2-2 na USM Alger yatwaye igikombe kubera ikinyuranyo cy’ibitego yatsinze itari iwayo mu gihe APR yo muri CAF Champions league nk’irushanwa mpuzamahanga yaherukagamo yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na Pyramids yo mu Misiri itsinzwe 6-0 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Muri Mapinduzi Cup, irushanwa rikomeje kubera mu birwa bya Zanzibar, APR FC yatsinzwe na Singida United 3-1, itsinda JKU 3-1 mbere yo kunganya na Simba SC maze ikabona itike ya ½ nk’ikipe yatsinzwe bidakabije ugereranije n’izindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA