AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Djihad uherutse gukora ubukwe yatandukanye n’ikipe yakinagamo mu Bubiligi

Djihad uherutse gukora ubukwe yatandukanye n’ikipe yakinagamo mu Bubiligi
25-05-2021 saa 08:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 877 | Ibitekerezo

Bizimana Djihad wakinaga mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu Bubiligi, yamaze gutandukana n’iyi kipe yari amazemo imyaka itatu.

Uyu mugabo uherutse gukora ubukwe n’umugore we Dalida Simbi, atandukanye n’iyi kipe nyuma y’icyumweru n’igice akoze ubukwe.

Yanditse ubutumwa agaragaza ibihe byiza azibuka muri iyi kipe yagiyemo iri mu kiciro cya mbere ubu ikaba yaramanutse mu kiciro cya kabiri.

Yagize ati “Imyaka itatu ishize yaranzwe n’ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese.”

Yakomeje agira ati “Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b’ingenzi twahuye. Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.”

Mu minsi ishize Bizimana yari yatangaje ko ashobora gutandukana na Waasland-Beveren yagezemo tariki 26 Mata 2018 agasinya kuyikinira imyaka itatu.

Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya 17 mu makipe 18 muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21 ndetse ikanatsindwa na Seraing mu mikino ya play-offs.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA