AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

APR igiye kwipima na Rutsiro FC irebe uko ihagaze mbere ya Shampiyona

APR igiye kwipima na Rutsiro FC irebe uko ihagaze mbere ya Shampiyona
22-04-2021 saa 07:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 363 | Ibitekerezo

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC irakina umukino wa gicuti na Rutsiro FC mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira tariki 01 Gicurasi 2021.

Uyu mukino ugiye kuba nyuma y’icyumweru kimwe isubukuye imyitozo nyuma yo kubiherwa uburenganzira n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FEWAFA.

Ikipe ya APR FC irakira Rutsiro FC yo mu burengerazuba mu mukino wa gicuti kuri uyu wa Kane kuri sitade Amahoro i Remera umukino, ugomba gutangira saa cyenda zuzuye (15h00).

APR FC kimwe n’andi makipe, irimo kwitegura imikino ya shampiyona igomba gutangira tariki 01 Gicurasi, nyuma y’amezi agera kuri ane ihagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19. Ni muri urwo rwego ikipe y’ingabo z’igihugu yahisemo kwitegura shampiyona, ikina imikino ya gicuti itandukanye guhera kuri uyu wa Kane aho igomba gukina na Rutsiro.

Usibye umukino ugomba kuyihuza na Rutsiro, APR FC irateganya gukina indi mikino ibiri ya gicuti mbere y’uko shampiyona itangira, aho iteganya gukina na Marines FC ndetse na Mukura VS.

Ikipe ya APR FC iri mu itsinda A ririmo Bugesera FC, AS Muhanga na Gollira FC.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA