AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Byiringiro Lague wari watangajwe ko yasinye mu Busuwisi ubu ari mu myitozo ya APR

AMAFOTO : Byiringiro Lague wari watangajwe ko yasinye mu Busuwisi ubu ari mu myitozo ya APR
21-05-2021 saa 09:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2062 | Ibitekerezo

Mu minsi ishize hari hatangajwe amakuru ko rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yasinye mu ikipe yo mu Busuwisi ariko ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda buza kuyanyomoza, ubu uyu mukinnyi ari mu Rwanda ndetse ari mu myitozo n’iyi kipe ye.

Mu cyumweru gishize bamwe mu Banyamakuru bakora ibiganiro bya Sports mu Rwanda bari batangaje ko Byiringiro Lague yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri FC Zurich gusa ubuyobozi bwa APR FC buza kubinyomoza.

Ubutumwa bunyomoza ariya makuru, bwagiraga buti “Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru yatangajwe ko umukinnyi wayo Byiringiro Lague yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri FC Zurich kandi atari nayo kipe Lague yagiye gukoramo igeragezwa bityo ubuyobozi bwa APR FC busanga nta bunyamwuga burimo mu guhimba inkuru y’ikinyoma.”

Uyu rutahizamu uhagaze neza mu Rwanda, yamaze kugaruka mu Rwanda ndetse akaba ari mu myitozo na bagenzi be bo muri APR yitegura gukina imikino y’ikindi kiciro cya Shampiyona.

Ubuyobozi bwa APR FC butangaza ko Byiringiro Lague yagarutse mu Rwanda ku wa Gatandatu akabanza kujya mu kato ndetse akanapimwa Covid-19.

Inkuru y’iyi kipe igira iti “kuri ubu akaba yasubiye mu mwiherero nyuma yo gusanga nta bwandu bwa Covid-19 afite, akaba kuri uyu wa Kane yafatanyije n’abangenzi be imyitozo bitegura imikino ya shampiyona.”

Lague agarutse mu myiteguro mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryanashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe umunani yazamutse mu kindi kiciro cyo guhatanira igikombe cya Shampiyona azahura.

APR FC yazamutse mu kiciro ari iya mbere mu itsinda yari irimo ndetse ifite n’amanota yose uko ari 18, ku mukino wa mbere, izahura na Espoir FC.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA