AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwuka mubi uratutumba hagati ya RBA na FERWAFA ! Amasezerano yarikoroje

Umwuka mubi   uratutumba  hagati ya RBA na FERWAFA ! Amasezerano yarikoroje
11-05-2022 saa 16:45' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1304 | Ibitekerezo

Hakomeje kumvikana urunturuntu hagati y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Urwego rw’Igihugu rw’itazangazamakuru mu Rwanda (RBA) bipfa amasezerano byagiranye yo kwerekana imikino itandukanye.

Ikibazo nyirizina kiri hagati y’ibi bigo byombi cyaturutse mu masezerano bagiranye tariki ya 3 Ugushyingo 2020.

Muri aya masezerano, FERWAFA yatanze uburenganzira bw’uko RBA izajya yerekana imikino y’amarushanwa mu gihe cy’imyaka itatu (2021-2024).

RBA na FERWAFA byari byumvikanye ko mu gihe haba habonetse ikindi kigo gishaka kwerekana aya marushanwa, hazabaho kwicara hakarebwa uko byagenda.

RBA nayo ntabwo yari yemerewe kugira urundi rwego ikorana narwo mu kwerekana amarushanwa bitabanje kumenyeshwa FERWAFA.

Nyuma RBA yagiranye amasezerano na StarTimes yo kujya bafatanya kwerekana amarushanwa, amasezerano FERWAFA itamenye aho yabereye.

FERWAFA yandikiye RBA isaba ubusobanuro, gusa ubusobanuro bwatanzwe nta muti w’ikibazo wavuyemo ari nayo mpamvu inkiko zishobora kwitabazwa vuba aha.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye RBA harimo kubaza impamvu yafashe uburenganzira yahawe bwo kwerekana amarushanwa ikabuha abandi bitazwi.

RBA yasubije FERWAFA ko ibyo ivuga atari ko biri ahubwo ko ishobora kuba ibifata mu buryo butari bwo kuko ngo nta nyungu iri muri ubwo bwumvikane yagiranye na Startimes.

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe yavuze ko amafaranga bagombaga guhabwa na FERWAFA basanze adahagije bisunga StarTimes.

Asiimwe avuga ko nubwo FERWAFA yagombaga gutanga miliyoni 64 z’amafaranga y’u Rwanda, nka RBA batarayabona kandi badasiba kuyishyuza.

Yakomeje avuga ko FERWAFA nta ruhare yari ikwiye mu bwumvikane bwa RBA na StarTimes kuko ngo ishingwa rya Magic Sport TV ryavuye mu bushake bwa RBA.

Aganira na B&B FM yagize ati “Ntabwo FERWAFA byayirebaga kuba twakorana na StarTimes mu gushyiraho shene ya siporo. Uko twabicuruza n’uko twabyamamaza ntabwo bibareba.”

Asiimwe kandi avuga ko amafaranga FERWAFA yari kujya iha RBA atari gutuma ibikorwa bijya mu buryo ahubwo ko StarTimes yahagobotse igatanga amikoro atuma bikorwa.

Mu masezerano StarTimes na RBA byagiranye mu gihe cy’imyaka itatu angana na miliyoni 570Frw hakajya hatanwa miliyoni 190 buri mwaka.

Muri aya masezerano ntabwo FERWAFA yemerewe kugira amafaranga ibona kuko RBA nayo ngo ntacyo yunguka nk’uko Arthur Asiimwe yabisobanuye.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yavuze ko ibyo bumvikanye na RBA bitashyizwe mu bikorwa mu buryo buboneye.

Agaruka ku muti wakemura ikibazo, Muhire Henry yavuze ko ibiri kuba hari inzego nyinshi bireba bityo hari uburyo bizakemuka.

Yagize ati “Hari ukumenyesha uruhande mwagiranye amasezerano ko rwakoze ibitari byo. Iyo ugize Imana uruhande rurakumva, rutakumva hakayobokwa inzira y’amategeko.”

Mu 2020 nibwo RBA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uburenganzira bw’amashusho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ni amasezerano yasinywe nyuma y’uko Azam Tv yahoze ari umufatanyabikorwa wa FERWAFA wari unafite uburenganzira ku mashusho yaba aya shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’andi maruhashanwa ahagarikiye iyi mikoranire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA