AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umutoza w’ u Burundi ngo gutsindwa imikino yose ni isomo

Umutoza w’ u Burundi ngo gutsindwa imikino yose ni isomo
1-07-2019 saa 12:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 658 | Ibitekerezo 1

Ikipe y’Intamba mu Rugamba yasezerewe mu gikombe cy’Afurika itsinzwe imikino yose itanatsinze igitego kimwe ngo yabikuyemo isomo.

Intamba ni ubwa mbere zari zigeze mu mikino y’igikombe cy’Afurika, zikaba zasezerewe zitsinzwe imikino itatu nta n’igitego zinjije ku makipe bahuye.

Umukino wa gatatu ari nawo wanyuma mu itsinda B, Intamba z’u Burundi zawukinnye ejo ku cyumweru na Guinea, nayo yashakaga gutsinda ngo itegereze ikiba hagati ya Madagascar na Nigeria.

Ku munota wa 12 gusa, myugariro Christophe Nduwarugira w’Intamba yahawe ikarita itukura ku ikosa ryo gukina nabi, biba urucantege ku Ntamba.

Ku munota wa 25, Mohamed Yattara yatsinze igitego cya mbere cya Syli Nationale nyuma yo guhagarara nabi kwa ba myugariro b’u Burundi.

Guinea yarutaga umubare Intamba, yakomeje gusatira no kwiharira umupira nubwo ikipe y’u Burundi nayo yanyuzagamo igasatira.

Ku munota wa 52, Mohamed Yattara yatsinze igitego cya kabiri umukino urinda urangira Intamba zitabashije kureba mu izamu.

Muri iri tsinda, ikipe ya Madagascar yakoze ibyo bamwe bafashe nk’ibitangaza, itsinda Nigeria bibiri ku busa izamuka muri iri tsinda ari iya mbere.

Madagascar, ni ubwa mbere igeze mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.
Olivier Niyungeko utoza Intamba mu Rugamba yabwiye BBC ko ku mukino w’ejo, ikarita itukura yahawe Nduwarugira yabaciye intege, ibi bikaba mu byatumye batsindwa.

Kuba bavuyemo nta mukino n’umwe batsinze cyangwa banganyije yavuze ko ari isomo rikomeye.

Niyungeko ati: "Inyigisho nkuyemo ni uko iyi mikino isaba umwanya muremure. Ni isomo turonse, tugiye gutegura bushyashya, nitugira Imana tukagaruka tuzaba twabaye abandi".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Jimmy Kuya 2-07-2019

natwe nibyo duhanze amaso!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...