AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umunya-Ethiopia Hailemichael Kinfe yegukanye Kigali-Huye, umunyarwanda aba uwa 4

Umunya-Ethiopia Hailemichael Kinfe yegukanye Kigali-Huye, umunyarwanda aba uwa 4
24-02-2020 saa 14:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1673 | Ibitekerezo

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda tour du Rwanda 2020 , abasiganwa bahagurutse I Kigali berekeza I Huye Umunya-Ethiopia Hailemichael Kinfe yegukana aka gace.

Saa yine zuzuye nibwo abakinnyi 79 bari bahagurutse mu mujyi wa Kigali rwagati ku nyubako ya MIC, berekeza i Huye ku ntera ya Kilometero 120.5.

Hailemichael Kinfe ukinira ikipe ya Nippo Delco Provence yageze I Huye akoresheje amasaha atatu n’iminota 3 n’amasagonda 21, aba bakinnyi barushanyijwe amatsiyerise kuko bageze ku murongo wa nyuma ari igikundi.

Munyaneza Didirer niwe Munyarwanda waje hafi ku mwanya wa 4, akinira ikipe ya Benediction Ingite.

Ku giteranyo rusange kugeza ubu Umunyarwanda wa mbere ari ku mwanya wa 5, ni Byukusenge Patrick.

Ku munsi wa gatatu , agace ka 3 abasiganwa bazahaguruka I Huye bereyekeza mu karere ka Rusizi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...