AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubu birarangirira aha ?-Umunyamakuru aribaza kuri Miliyoni 120Frw zaciwe FERWAFA ku makosa yayo

Ubu birarangirira aha ?-Umunyamakuru aribaza kuri Miliyoni 120Frw zaciwe FERWAFA ku makosa yayo
28-07-2021 saa 10:03' | By Martin | Yasomwe n'abantu 1670 | Ibitekerezo 3

Nyuma y’uko bitangajwe ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryishyuye miliyoni zirenga 120 umufaransa Jérôme Dufourg kubera kuba yarirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari abari kwibaza igikwiye gukurikiraho.

Uyu mufaransa Jérôme Dufourg wari umuyobozi w’ibikorwa by’itumanaho n’ubucuruzi yirukanywe na FERWAFA muri 2015 ntiyahabwa 5% bya komisiyo y’isoko rya Azam TV yari yazanye.

Icyo gihe uriya mugabo yari yafashije FERWAFA kubona isoko rya Miliyoni 2,3 USD rya Azam TV akomeza kwaka umufuragiro we wa 5% ariko ririya shyirahamwe ntiryabyumva kimwe na we ahubwo riza kumwirukana muri Kanama 2015.

Yahise agana inkiko ndetse biza kurangira FERWAFA itsinzwe icibwa ibihumbi 119 USD mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

FERWAFA yajuriye mu Rukiko Rukuru na bwo iratsindwa, Umucamanza yemeza ko ririya shyirahamwe rigomba kwishyura biriya bihumbi 119 USD ndetse hakiyongeraho na Miliyoni 8 Frw arimo ay’uko uriya wari umukozi wa FERWAFA yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

FERWAFA yemeye ko yamaze kwishyura uriya wari umukozi wayo ariya mafaranga yose yemejwe n’Urukiko.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda baribaza impamvu muri uru ruganda hakunze kubamo ibibazo.

Umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu ukora ibiganiro bya siporo, yagize ati “Mana Yanjyeeeee !! Uyu mupira wacu koko ?? Ubu aya mafaranga birangira uku ??”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryakunze kuvugwamo ibibazo byabaga bishingiye ku muyoborere byatumye hari n’imishinga imwe n’imwe yagiye idindira.

Mu minsi yashize uwari Perezida w’iri shyirahamwe, Brg Gen (Rtd) Jean Damascène yeguye kuri izi nshingano aza gusimurwa na Olivier Mugabo Nizeyimana.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Murwanashyaka Mourice Kuya 29-07-2021

APR yaretse abanyamahanga

Murwanashyaka Mourice Kuya 29-07-2021

APR yaretse abanyamahanga

IMBURAGIHANA Kuya 28-07-2021

Mu mategeko agenga imiryango itegamiye kuri LETA ari nayo FERWAFA ibarizwamo, hari ingingo ivuga ngo : Abagize inama y’ubutegetsi, umwe ku giti cye cyangwa bose bafatanyije, baryozwa amakosa bakoze igihe bari mu buyobozi. NIBISHYURE ARIYA MAFARANGA RERO BAFANYIJE ; Birakabije. Ntabwo abantu bakomeza kurebera, ibi ni ugukina mu mafaranga y’abanyamuryango.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA