AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Tennis : Mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 25 n’abafite imyaka irenga 60 bazakina

Tennis : Mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 25 n’abafite imyaka irenga 60 bazakina
10-06-2019 saa 11:41' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 540 | Ibitekerezo

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ryateguye irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi ba Tennis bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irishanwa rizamara icyumweru .

Iri rushanwa riri kubera ku bibuga bya Stade Amahoro rizitabirwa n’ingeri zitandukanye yaba ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga ,muri ibi byiciro kandi haziyongeramo n’abakuze kuva ku myaka 60 kuzamura .

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis Habimana Valens aganira n’ikinyamakuru Ukwezi yabigarutseho agaira ati “ iri rushanwa rizamara igihe kingana n’icyumweru hahakina ibyiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore n’ukuvuga abakina barabigize umwuga nndetse n’abatarabigize umwuga ,hakiyongeraho n’abakuze kuva ku myaka 60 kuzamura bazakina mu cyiciro cya Single gusa (bakina ari umwe), abakinira mu tugare (Wheelchair Tennis) ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 18".

Habimana Valens umunyamabanga w’ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda avuga ko n’abakuze uyu mwaka bahawe umwanya .

Abari abakinnyi n’abatoza ba Tennis bishwe muri Jenoside bamaze kumenyekana 9

ni Kanyamahanga Gaston, Bayingana Jean De Dieu,Rutayisire Fidèle bakiniraga Remera Tennis club .

Rutahira Vedaste wakiniraga Club Hotel Umubano ,Gatera Vicent wakiniraga Club de Butare .

Rubangura François,Kwitonda Théogène,Ruzindana bakiniraga Club CSK mu Kiyovu

Irushanwa rizitabirwa n’abantu bagera ku 168 mu byiciro byose .iri rushanwa ryatewe inkunga na Bank ya BRD , Rwanda Stock exchange ,Minisiter y’umuco na Sports na Komite Olympics y’U Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...