konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Skol yashyize hanze inzoga nshya inatangaza ko yasinyanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal

Skol yashyize hanze inzoga nshya inatangaza ko yasinyanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal
18-12-2018 saa 17:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6873 | Ibitekerezo 6

Skol Brewery Ltd, uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, yamaze gushyira hanze inzoga nshya yitwa Skol Select, ubuyobozi bw’uru ruganda bunatangaza ko hari amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Arsenal azatangazwa neza mu buryo bweruye mu ntangiro za 2019.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, nibwo Skol yamuritse inzoga yayo nshya yitwa Skol Select. Ni inzoga iri mu icupa rya Sentiritiro 33, ikaba ifite alukolu iri ku kigero (Volume) cya 5.5%. Ubuyobozi bwa Skol buvuga ko ubwiza bw’icupa iyi nzoga irimo, bujyanye neza n’uburyohe ifite.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery Ltd, yabwiye abanyamakuru ko iyi nzoga izaba igura amafaranga y’u Rwanda 700, ikaba ikozwe muri Malt nk’uko bisanzwe ku nzoga yabo isanzwe ku isoko ariko aha ho hakaba hongewemo ibikomoka ku gihingwa kizwi nka Hops kiyiha uburyohe burenze ubw’inzoga ya Skol Malt.

Skol isanzwe izwiho gushyigikira imikino cyane haba mu gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umukino w’amagare muri Tour du Rwanda, yanatangarije muri uyu muhango ko hari amasezerano y’ubufatanye yasinyanye n’ikipe ya Arsenal, gusa ubuyobozi bwa Skol bwavuze ko ibijyanye n’amasezerano basinyanye na Arsenal byo bizamenyekana neza mu kiganiro bazagirana n’abanyamakuru tariki 9 Mutarama 2019.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery Ltd

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Simon Kuya 4-01-2019

Nibayizane rulindo kibuga turayishaka

Mugabo Kuya 26-12-2018

Skol malt itera akanyamuneza ndetse ituma gutera akabariro bigenda neza uruganda nirwaguke ariko mudusobanurire niba700f arikiranguzo

Mugabo Kuya 26-12-2018

Skol malt itera akanyamuneza ndetse ituma gutera akabariro bigenda neza uruganda nirwaguke ariko mudusobanurire niba700f arikiranguzo

uwitonze Kuya 18-12-2018

irimo isukari?

Wesley Kuya 18-12-2018

Iyo nzoga izaba igura700 kumabutike cg nikiranguzo? Ikindi inzoga yabo ya skol Malt igira impumuro mbikuwayinyoye bazerebe ukuntu bazabihindura kdi hariho nabavugako itera imisuzi cyane nabyo babikoraho murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...