AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ruhango: Hakizimana yakodesheje igare 2000frw atahana iry’ibihumbi 95 n’amafaranga ibihumbi 60

Ruhango: Hakizimana yakodesheje igare 2000frw atahana iry’ibihumbi 95 n’amafaranga ibihumbi 60
13-02-2020 saa 15:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4687 | Ibitekerezo

Hakizimana Aimable w’imyaka 18 utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango yitabiriye isiganwa ry’amagare ryabereye mu karere ka Ruhango afite igare yakodesheje aba uwa mbere mu isiganwa.

Iri siganwa ryateguwe n’akarere n’akarere ka Ruhango n’abafatanyabikorwa barimo RODI ryabaye tariki 12 Gashyantare 2020 mu rwego rwo gutoranya abakinnyi bakwifashishwa mu ikipe y’aka karere y’umukino w’amagare kuko bateganya kuyishinga.

Hakizimana wabaye uwa mbere avuga ko igare yakoresheje muri iri siganwa yari yarikodesheje amafaranga ibihumbi. Yahembwe igare rifite agaciro k’ibihumbi 95 n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 60.

Nyuma yo guhembwa yabwiye itangazamakuru ati “Ndishimye cyane naje mfite igare nakodesheje ibihumbi bibiri none ubu ntahanye iryanjye sinzongera gutira”.

Uyu musore watangiye isiganwa ari uwa mbere rigasoza akiri uwa mbere avuga ko kwitoza cyane no gufashwa na mukuru we wamugendaga inyuma nawe afite irindi gare ariko ritandukanye nirye kuko we asanzwe ari umunyamwuga aribyo byamufashije kwegukana iri siganwa.

Hakizimana asaba ubuyobozi ko amasiganwa nk’aya akwiye gukomeza. Abafite imyaka iri hagati ya 16 na 19 nibo barushanyijwe.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko babiteguye kare ku buryo ikipe y’amagare bagiye gushinga itazasenyuka.

Yagize ati “Byose biva mu ntangiriro iyo watangiye ikintu nabi n’ubundi kugira ngo gikomeze ntibikunda igikorwa nk’iki twatangiye ni umushinga tumaze iminsi dutegura twabitekerejeho ni igikorwa twubaka tudashaka ko cyasenyuka ahubwo cyakomeza”.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) rivuga ko nabo ubwabo hari ibyo bagomba gukora kugira ngo impano abana bafite yogukina umukino w’amagare itere imbere

Nkuranga Alphonse Vice Perezida wa kabiri muri Ferwacy yagize ati ”Uyu munsi niba utsinze ejo akarere gashobora kuguhamagara ugatangira kuba mubakora ikipe ya mbere y’imfura za Ruhango cycling urumva rero natwe tugomba kongeraho akacu kugirango batangire gusogongera umwuga wo gutwara igare. Nta handi rero babisanga uretse mu irerero”.

Abasiganwe banyonze igare ibilometero 35 ari 47 kuko aribo bari bujuje ibisabwa nk’ubuzima buzira umuze,amagare ameze neza n’ibindi. Muri 92 bashakaga kurushanwa 25 nibo bageze ku musozo.

Batandatu ba mbere nibo bazaba bagize ikipe y’akarere ka Ruhango, icumi ba mbere bitwaye neza bahawe ibihembo birimo amagare, Televiziyo, Radiyo n’amafaranga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...