konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rayon Sports yihagazeho imbere ya Enyimba i Kigali

Rayon Sports yihagazeho imbere ya Enyimba i Kigali
16-09-2018 saa 21:02' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1911 | Ibitekerezo 1

Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa na Enyimba FC yo muri Nigeria mu mukino ubanza wa 1/4 cya CAF Confederations Cup mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino waranzwe n’ishyaka n’imbaraga ku mpande zombi, wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ubona ihererekanya neza, ku munota wa 3 Manishimwe Djabel aza guhindura umupira mwiza, Muhire Kevin atera n’umutwe aryamye umupira ntiwajya mw’izamu .

Ku munota wa 8 w’umukino, Kevin yahaye umupira Manishimwe Djabel, nawe awuhindura kwa Caleb wawuteye neza n’umutwe umunyezamu awushyira hanze.
Abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports barimo Rwatubyaye bagoye cyane abataka ba Enyimba kuburyo bugaraga .

Ku munota wa 45, Rayon Sports yaje kubona Coup-Franc gusa Eric Rutanga mbere yo kuyitera hejuru y’izamu, yahawe ikarita y’umuhondo yatumye atazakina umukino wo kwishyura.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, n’ubwo Rayon Sports ariyo yabonye amahirwe menshi yo gutsinda.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego, ariko umunyezamu wa Enyimba ababera ibamba.

Umukino wo kwishyura hagati na Rayon Sports na Emyimba, uzaba ku cyumweru tariki ya 23 Nzeri 2018 muri Nigeria.

JPEG - 213.3 kb
Rwatubyaye ari mubakinnyi bitwaye neza cyane kuruhande rwa Rayon Sports

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports: Abouba Bashunga, Ange Mutsinzi, Abdul Rwatubyaye, Gabriel Mugabo, Saddam Nyandwi, Prosper Donkor Kuka, Sefu Olivier Niyonzima, Kevin Muhire, Eric Rutanga, Djabel Manishimwe na Bonfils Caleb Bimenyimana.

JPEG - 207.8 kb
Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa Rayon Sports

Enyimba FC: Theophilus Afelokhai, Andrew Abaologu, Ifeanyi Anaemena, Isiaka Oladuntoye, Utin Udo Ikouwem, Dare Moses Ojo, Augustine Oladepo, Wasiu Alalade, Sunday Adetunji, Joseph Osadiaye na Ibrahim Mustapha.

JPEG - 218.4 kb
Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa Enyimba
JPEG - 278.6 kb
Abakaraza bari babukereye baje gushyigikira ikipe yabo
JPEG - 180.8 kb
Manishimwe Djabel ntako atazige ariko biranga
JPEG - 182.8 kb
Eric Rutanga yabonye ikarita y’umuhondo izatuma atazagaragara mu mukino wo kwishyura .
JPEG - 194.9 kb
Rwatubyaye yitwaye neza cyane muri uyu mukino
JPEG - 174.5 kb
Abasore bumvanaga ingufu

Amafoto :Muhizi Olivier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Olivier Kuya 16-09-2018

Hindura titre ugire uti " Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon sport i Kigali

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...