AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rayon Sports yabonye Umuyobozi Mushya usimbura Muvunyi

Rayon Sports yabonye Umuyobozi Mushya  usimbura Muvunyi
15-07-2019 saa 08:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1356 | Ibitekerezo 2

Sadate Munyakazi niwe watorewe kuba Perezida mushya wa Rayon Sports asimbuye Paul Muvunyi wari umaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya.

Munyakazi yungirijwe na ba Visi Perezida babiri aribo Thadée Twagirayezu ( Visi perezida wa Mbere)na Prosper Muhirwa wabaye Visi Perezida wa Kabiri.

Iyi Komite nshya ya Rayon Sports yatorewe mu karere ka Bugesera kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019 mu nama y’ Inteko Rusange.

Munyakazi Sadate asanzwe akuriye MK SKy Vision yazanye umushinga wo gufasha Rayon Sports kubaka Stade wiswe ’Gikundiro Stadium’. Twagirayezu Thadee asanzwe ashinzwe discipline muri Rayon Sports.

Muhire Jean Paul wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports yagizwe umunyamabanga.

King Bernard yagizwe CEO wa Rayon Sports.

Cyiza Richard yabaye umubitsi asimbuye Muhire Jean Paul.

Zitoni Pierre Claver yakomeje kuba umunyamategeko wa Rayon Sports

Sadate yatangarije abanyamakuru ko ashimira Komite icyuye igihe ibyo yagezeho harimo kugera muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup ndetse no kwegukana igikombe cya Shampiyona. Ati " Igikombe cyo sinavuga ngo nzacyegukana ahubwo nzakirinda, mu marushanwa nyafurika ngere muri 1/2."

Munyakazi Sadate w’imyaka 38 avuga ko yakuze ari umufana ukomeye wa Rayon Sports. Mu myaka 2 ishize yari umwe mu bajyanama ba komite icyuye igihe. Yari akuriye Fan Club yitwa Trust Supporters iri mu zikomeye muri Rayon Sports,

Abayobozi batorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ibiri 2019-2021

Perezida w’icyubahiro : Paul Muvunyi
Perezida : Munyakazi Sadate
Visi perezida wa mbere : Thadee Twagirayezu
Umubitsi : Cyiza Richard
Umunyamabanga : Muhire Jean Paul
Itangishaka Bernard King : CEO
Umunyamategeko : Zitoni Pierre Clavere
Itangazamakuru n’itumanaho : Mugabo Justin
Ushinzwe imishinga : Claude Mushimire
Ushinzwe Tekiniki : Eric Nsabimana

Komite Ngenzuzi

Perezida : Dusayidirane Jean Nepo
Visi perezida : Jean Paul Ndosimana
Umunyamabanga : Gaparayi Justitia

Komite nkemurampaka

Perezida : Umugiraneza Jean Michel
Visi Perezida : Bagwaneza Theopista
Umunyamabanga : Ernest Nsangabandi

Komite icyuye igihe isize Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino 2018/19 ndetse yageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup 2018 no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
chanto Kuya 16-07-2019

KONDEBA TYPE NTAGATEGE RA???? ARASSA N’UTAKWIFATIRA ICYEMEZO, UYURWOSE NUWOKUZAGIRA IGIKORESHO UBUNDIBARYE BARAGIRA ...., NIBE NA MUVUNYI YAKORESHAGA IGIHAGARARO CYE NIGITINYIRO CYIFARANGA YIBITSEHO NKUMUHERWE NTABEYAVUGIRWAMO

dodo Kuya 15-07-2019

Ko gender nta kigenda muri comite ya Rayon.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...