AMAKURU

UKWEZI
pax

Perezida Kagame afite icyizere cy’uko ibibazo n’amakimbirane avugwa muri Rayon Sports bizakemuka

Perezida Kagame afite icyizere cy’uko ibibazo n’amakimbirane avugwa muri Rayon Sports bizakemuka
6-09-2020 saa 20:51' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2406 | Ibitekerezo 3

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko aho aherukira ibibazo bivugwa muri Rayon Sports, yumvise harimo amakimbirane ariko kuri ubu yizeye ko byabonewe igisubizo nyuma y’uko abivuganyeho na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Kuva muri Mata uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi- havugwamo umwuka utari mwiza, aho hari abadashyigikiye ubuyobozi buhari buyobowe na Munyakazi Sadate, ku isonga ry’abashaka impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.

Iyi kipe kandi ivugwamo ikibazo cy’amikoro make n’imikoranire itari myiza n’abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi baheruka umushahara wa Werurwe, bamwe bavuga ko bahawe igice mu ntangiriro z’uku kwezi, ni nyuma y’uko bari bamaze hafi amezi atanu barahagarikiwe akazi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa y’amapaji ane , amusaba gukemura ibibazo biri mu ikipe.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame yabajijwe niba hari icyo yaba azi ku bibazo bivugwa muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu benegihugu abereye umuyobozi.

Perezida Kagame yasubije ko ibijyanye n’imipira yo mu Rwanda atabiherukaga, ariko yavuganye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ku buryo yumvise inzira yari yabishyizemo yo kubikemura ari nziza, akaba yizeye ko byabonewe igisubizo.

Ati “Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nabiherukaga ariko numvise hari ibintu by’amakimbirane. Nizere ko byakemutse, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa ambwira, numvaga inzira yabishyizemo isa nk’aho igenda ibikemura, ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha. Naramwizeye, nizera ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye igisubizo.”

Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports nyuma y’uko abahoze bayiyobora bavuze ko ari bo bahagarariye uwo muryango byemewe n’amategeko, ariko na Munyakazi Sadate uyiyobora akavuga ko ari we muyobozi wemewe kuko yatowe muri Nyakanga 2019.

Ibi byatumye mu mpera z’uko kwezi ndetse imusaba kuyigezaho raporo y’ibikorwa by’iyi kipe, yakozwe hagati ya Gicurasi na Kamena no kugira ibyo avugurura mu mategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports.

Ku wa 7 Kanama 2020, RGB yandikiye Munyakazi Sadate imusaba guhagarika inzego zose zigize Umuryango Rayon Sports hagasigara gusa Komite Nyobozi ireberera ikipe mu gihe hagikorwa inonosora y’amategeko shingiro yawo ndetse kuva icyo gihe bikaba bitari byemewe gutumiza inama y’Inteko Rusange.

Iki cyemezo cya RGB nticyakiriwe neza na bamwe mu bavuga ko ari bo banyamuryango bemewe ba Rayon Sports, bandikiye Munyakazi Sadate tariki ya 8 Kanama bamusaba gutumiza Inama y’Inteko Rusange bivugwa ko yari igamije kumukuraho, aho bo bagaragazaga ko ari iyo gukemura ibibazo bivugwa muri uwo muryango.

Ku wa 26 Kanama, ariko basubizwa ko hakinonosorwa amategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports bityo gutumiza inama y’Inteko Rusange bidashoboka kugeza igihe kizamenyeshwa.

Kuba nta gisubizo kibanyuze bahawe na RGB, byatumye aba bavuga ko ari bo banyamuryango nyakuri ba Rayon Sports, bandikira Perezida Kagame mu ntangiriro z’uku kwezi.

aba banyamuryango bahagarariwe na Me Kabuye N Jean, basabye Perezida Kagame ko yavanaho icyemezo cyafashwe na RGB kuko atari yo yagakwiye gushyiraho amategeko ya Rayon Sports kuko urwego rukuru muri uwo muryango ari Inteko Rusange, akaba ari nayo yemeza amategeko shingiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
uwiturije claver Kuya 28-09-2020

njyembona biriya bintu byibibazo bimazemo igihe kirekire ark nizeye nezako iyo ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka batureberere abobashyizeho byagateganyo barashoboye Wenda bazayisiga kumurongo mwiza na KO mite nshya ikazayigenderaho murakoze twifuriza ikipe yacu ibyiza gusa natwe ubufasha badushakaho twiteguye kubutanga

DDD Kuya 22-09-2020

DUSHIMIYE UBUYOZI BWACU BUZI GUSHISHOZA BWADUKOREYE UMUTI PEE OREYONS PORT YACU TUKURINYUMA.

vumbura Kuya 9-09-2020

sadate arayisenye ,nanjye ubu sinashyiramo n’urupfumuye hakiri sadate nagende ’ariko nabazamusimbura tugomba kumenya umutungo w’ikipe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA