AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mezi umunani gusa habaye impanuka zirenga 3000 mu Rwanda

Mu mezi umunani gusa habaye impanuka zirenga 3000 mu Rwanda
25-09-2023 saa 12:02' | By Jean Claude Bazatsinda | Yasomwe n'abantu 4340 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mezi umunani gusa ya 2023 habaye impanuka zirenga 3000mu Gihugu hose inyinshi zitewe n’uburangare bw’abayobozi b’ibinyabiziga

Polisi ivuga ko nubwo umubare w’izi mpanuka wagiye ugabanuka binyuze muri ubwo bukangurambaga, hakomeje kugaragara uruhare rw’ikibazo cy’imyumvire y’abakoresha imihanda mu byakomeje kuziteza.

Muri izi mpanuka zose zabaye amagare na moto byihariye izigera kuri 53% mu gihe amagare yonyine yihariye 41% y’impanuka zose zabaye.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko kuri ubu impanuka ziba abayobozi b’ibinyabiziga bashobora kugira amahitamo yo kuzihagarika bita ku mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda mu gihe batwaye.

Yagize ati “Impanuka zo mu muhanda zakirindwa. Zibaho kubera ahanini ibyemezo bigayitse bifatwa na bamwe mu baba batwaye, ariko gutwara ikinyabiziga si ukukiyobora gusa ahubwo ni no kubahiriza amategeko yose y’umuhanda ukubaha n’abawukoresha ndetse ukanagenzura neza ibishobora guteza impanuka hanyuma ukabyirinda.”

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena mu 2023 hirya no hino mu gihugu habaye impanuka zirenga ibihumbi 3000.
Uburangare bw’umuyobozi w’ikinyabiziga ndetse no kunanirwa gusiga intera ihagije hagati y’ikinyabiziga kimwe n’ikindi nibyo byateje impanuka nyinshi aho byihariye 31% na 15% by’impanuka zose zabaye mu gihugu.

Gutwarira ikinyabiziga ku muvuduko wo hejuru byateje impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 13%, kwimana inzira nko ku kinyabiziga gishaka kugucaho cyangwa kubangamira abanyamagura wambuka umuhanda mu tuyira twabagenewe byateye impanuka ku kigero cya 12%.

Kunanirwa gutwarira ikinyabiziga mu gisate cyabugenewe byateje impanuka ku kigero cya 9%, kunyuranaho binyuranije n’amategeko byateje impanuka ku kigero cya 8%, mu gihe ubusinzi no kudakoresha rétroviseur byateje impanuka ku kigero cya 7% na 5%.

Mu 2018 umwaka umwe mbere y’uko ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ butangira imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu Rwanda habaye impanuka 5000 abantu 700 bakahasiga ubuzima abandi 2000 bagakomereka.

Muri uwo mwaka kandi miliyari zisaga 200 Frw zakoreshejwe mu gutanga indishyi ku mitungo 3000 yari yangijwe n’impanuka zari zabaye muri uwo mwaka.

Icyakora mu mwaka wakurikiye ari nawo watangirijwemo gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ impanuka zagabanyutseho 25% hagati ya Gicurasi n’u Kwakira ugereranyije n’izabaye muri icyo gihe mu mwaka wabanje ndetse n’imyaka yakurikiye impanuka zagiye zigabanuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA