AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanye Congo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba abanyeshuri ba INES-Ruhengeri

Abanye Congo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba abanyeshuri ba INES-Ruhengeri
28-09-2023 saa 17:00' | By Jean Claude Bazatsinda | Yasomwe n'abantu 4104 | Ibitekerezo

Abagabo babiri baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri.

Abagabo babiri baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri.

Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’ibanze bwo mu Kagari ka Ruhengeri Umurenge wa Muhoza, ngo ubu bujura bwakozwe mu ijoro ryo kuwa 26 Nzeri 2023, ubwo binjiraga mu nzu icumbikamo abanyeshuri babiri biga muri Ines Ruhengeri bakiba ibikoresho birimo imashini ya Laptop, imyambaro n’amavarisi.

Abo banyeshuri bakimara kumva ko batewe n’abajura, batabaje irondo rirabatabara, babiri muri abo bakekwaho ubujura bahita bafatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Ally Niyoyita, yemeje ko babiri bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bamaze gushyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Muhoza.

Ati “Abo banyeshuri bakimara guterwa n’abajura, batabaje irondo rihita ribatabara, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa, aho bamaze gushyikirizwa Polisi Sitation ya Muhoza, bimwe mu byo bari bibye nabyo byafashwe.”

Kugeza ubu, imyambaro n’amavarisi nibyo byamaze gufatanwa abo bakekwaho ubwo bujura, mu gihe Laptop yo igishakishwa kuko bikekwa ko abo bajura bari kumwe n’abandi batarafatwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA