konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Irushanwa ry’igikombe cy’Intwari ryagarutse, APR FC izacakirana na Rayon ku mukino wa nyuma

Irushanwa ry’igikombe cy’Intwari ryagarutse, APR FC izacakirana na Rayon ku mukino wa nyuma
10-01-2019 saa 08:18' | By Nizeyimana Ronald | Yasomwe n'abantu 2067 | Ibitekerezo 10

Mu mpera z’uku kwezi kuva tariki ya 26 Mutarama hazatangira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari rizahuza amakipe yabaye 4 ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2017-2018, rizasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2019 hizihizwa umunsi w’Intwari z’u Rwanda ari na bwo Rayon Sports izacakirana na APR FC.

Ni irushanwa ritegurwa n’urwego rw’igihugu rw’Intwari, imidari n’impeta z’ishimwe ku bufatanye na federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda(Ferwafa), ni mu rwego rwo kuzirikana Intwari z’u Rwanda zitangiye igihugu.

Ni irushanwa rizaba ribay3 ku nshuro ya kane, nk’uko bimaze kumenyerwa rizitabirwa n’amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize (umwaka w’imikino wa 2017-18), ni ukuvuga APR FC yabaye iya mbere, AS Kigali yabaye iya kabiri, Rayon Sports yabaye iya 3 na Etincelles yabaye iya kane.

Iyi mikino yose izabera kuri Stade Amahoro i Remera, hazajya hakinwa imikino ibiri ku munsi aho uwa mbere uzajya utangira saa saba z’amanywa (13:00’) naho uwa kabiri ugatangira saa 15:30. Iri rushanwa rizakinwa mu buryo bwa shampiyona aho amakipe yose uko ari 4 azahura ubundi hakabarwa amanota.

Igikombe cy’umwaka ushize cyegukanywe na Rayon Sports nyuma yo kunganya amanota 4 n’ikipe ya APR FC na Police FC ariko Rayon ikaba yarazirushaga umubare w’ibitego yari izigamye.

Dore uko amakipe azahura:

  • Tariki ya 26 Mutarama 2019:

APR FC vs AS Kigali (saa 13:00’)

Etincelles vs Rayon Sports (saa 15:30’)

  • Tariki ya 29 Mutarama 2019:

Etincelles vs APR FC (saa 13:00’)

Rayon Sports vs AS Kigali (saa 15:30’)

  • Tariki ya 1 Gashyantare 2019:

AS Kigali vs Etincelles (saa 13:00’)

APR FC vs Rayon Sports (saa 15:30’)

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
Sava Valens RUDAHUNGA Kuya 24-01-2019

Okay,reyon sport will succeed APR

Sava Valens RUDAHUNGA Kuya 23-01-2019

ntabwo arigitekerezo ahubwo n’ubufasha kubijyanye nokohereza igitekerezo kuko arubwambere ngiye kubikora kandi nishimiye uru rubuga cyane kuberako iyo nohereje ubutumwa igitekerezo cyange ntabwo nkibona mubindi mugire icyo mufasha kuko ndabakunda cyaneee!

Reyon sport ni ikipe ikomeye ahubwo APR ifite akazi gakomeye ko gucunga barutahizamu ba reyo dore ko mangwende na fitina bagiye iburaya muriyi mnsi. APR FC izatsindwa 2-1 naho reyon nikomeze ishake abataka ndetse n’abadefaseri.murakoze

RUDAHUNGA Valens Kuya 23-01-2019

apr fc iragowe cyane reyon izayikanda ahababaza pe

Felix Kuya 23-01-2019

A PR aye

Nzukira Peter Apr fc Kuya 12-01-2019

Ese kuki Final ihora Ari Apr na rayon??

Gusa nkatwe babafana ntabwoba rayon tuzayiha ibyayo.

Online fan club zone 5 APR FC Tuzaba dushwanyaguza

Nsengiyumva Jean de Dieu Kuya 10-01-2019

iyo mikino kwinjira ni amafaranga APR na Rayon Ariyo bazishyuza gusa

Firimini Kuya 10-01-2019

Hazacuwambaye,kandi uwagutsinze ntahoyagiye

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...