AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ikipe ya Uganda yabonye tike nubwo yatsinzwe na Misiri

Ikipe ya Uganda yabonye tike nubwo yatsinzwe na Misiri
1-07-2019 saa 09:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 923 | Ibitekerezo

Ikipe ya Uganda , Uganda Cranes yabonye itike yo gukomeza muri 1/8 cy’ irushanwa ry’ igikombe cy’ Afurika cy’ Ibihugu nubwo yaraye itsindiwe n’ ikipe ya Misiri ku kuri sitade mpuzamahanga ya Cairo.

‘Les Pharaons’ yari yamaze kubona itike ya 1/8 na mbere y’ uko ikina na Uganda Cranes kuko yatsinze imikino yose yo mu majonjora. Uganda cranes yarangije imikino y’ amajonjora iri ku mwanya wa kabiri biyihesha itike yo kugera muri 1/8 kuko muri buri kiciro hakomeza amakipe abiri.

Ku munota wa 36 nibwo icyamamare cya Misiri Muhammed Sarah yatsinze Uganda Cranes igitego cya mbere, ku munota w’ inyongera w’ igice cya mbere Ahmed Almomedy atsinda Uganda Cranes igitego cya 2.

Mu gice cya kabiri Uganda Cranes yakoze uko ishoboye ngo yishyure ‘Les Pharaons’ nibura igitego kimwe ariko abasore ba ‘Les Pharaons’ bayibera ibamba umukino urangira ari 2 bya Misiri ku busa bwa Uganda.

Amakipe yombi yanyuzwe n’ umusaruro wavuye muri uyu mukino kuko n’ ubundi yombi yabonye tike yo kujya muri 1/8. Ni inkuru nziza kuri Uganda yongeye kugera muri 1/8 cya CAN yaheruka kugeramo mu 1978.

Uganda yarangije imikino y’ amajonjora ifite amanota 4, Misiri 9, DR Congo 3, Zimbabwe 1.

Mu makipe yari ahagariye akarere u Rwanda ruherereyemo uretse Uganda andi ntiyabashije kwitwara neza kuko Tanzania n’ u Burundi ari aya nyuma mu matsinda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...