AMAKURU

UKWEZI
pax

David Luis amaze gusinya andi masezerano muri Arsenal

David Luis amaze gusinya andi masezerano muri Arsenal
24-06-2020 saa 11:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 463 | Ibitekerezo

Myugariro David Luiz w’ikipe ya Arseal amaze kwemera kontaro nshya yo kuyikira umwaka umwe.

Ba myugariro Pablo Marí na Cédric Soares na bo bagiye gukina Arsenal by’igihe kirekire, ubwo kuyikinira kwabo mu buryo bw’intizanyo bizaba birangiye uyu mwaka w’imikino urangiye.

Pablo yavuye mu ikipe ya Flamengo yo muri Brazil mu gihe Cédric we yavuye muri Southampton.

Hagati aho, umukinnyi wo hagati Dani Ceballos w’imyaka 23, ukomoka muri Espagne, yongereye amasezerano y’intizanyo ye muri Real Madrid kugeza mu mpera y’uyu mwaka w’imikino.

Edu, umuyobozi ushinzwe imikino muri Arsenal, yagize ati : "Ndishimye cyane ko aba bakinnyi tuzaba tubafite mu ikipe yacu mu gihe kiri imbere".

"Bamaze igihe bari muri gahunda y’igihe kirekire y’imikorere [umutoza] Mikel [Arteta] nanjye twakoze. Bazanye ingufu zicyenewe mu ikipe".

Luiz, Umunya-Brazil w’imyaka 33 y’amavuko, yageze muri Arsenal umwaka ushize avuye muri Chelsea.

Ariko mu cyumweru gishize yasohowe mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura.

Hari mu mukino Arsenal yatsinzwe na Manchester City 3 - 0, wari wo wa mbere wa Arsenal nyuma yo gusubukwa kwa shampiyona ya Premier League.

Edu yongeyeho ati : "David ni umukinnyi w’ingenzi cyane kuri twe. Yakinnye myinshi mu mikino twakinnye muri uyu mwaka ndetse yabaye ingirakamaro ku ikipe".

"Ugutanga imipira kwe, kuganira n’ikipe mu kibuga no hanze y’ikibuga - afasha buri wese".

Biteganyijwe ko ba myugariro Marí w’imyaka 26 ukomoka muri Espagne na Soares w’imyaka 28 ukomoka muri Portugal, bazuzuza ibijyanye n’ayo masezerano mashya mu kwezi gutaha ubwo igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba ritangiye.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...